Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Senegal: #Kwibuka29, Hafunguwe ahagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Hafungurwa ku mugaragaro ahagenewe gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi. Hashyizwe kandi indabo mu rwego rwo guha agaciro n’icyubahiro gikwiye abishwe muri Jenoside.

Perezida wa IBUKA muri Senegali, Dr Yves Rwogera Munana, agaruka ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo aho batereranywe n’Umuryango Mpuzamahanga warebereye, hakarinda hicwa abasaga miliyoni mu minsi ijana.

Agira ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibaheranwe n’amateka, biyemeza guharanira kubaho kandi neza. Abacitse ku icumu dusabwa gukomeza gutwaza kuko tutari twenyine, dushima kandi by’umwihariko, ubutwari bwaranze ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu.

Asoza asaba Abanyarwanda gukomeza gutahiriza umugozi umwe, mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo, no gusigasira ibyagezwho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegali, Jean Pierre Karabaranga, unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, agaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaranzwe na politiki y’ivangura, kuva mu 1959 kugeza mu 1994 aho Jenoside yagizwemo uruhare n’abantu benshi bitewe n’inyigisho mbi zigishijwe muri iyo myaka yose.

Agira ati “Jenoside yahitanye Abatutsi bari mu byiciro byose, kuva duhinja kugera ku basaza n’abakecuru bose bishwe kubera ubwoko bwabo gusa. Dushima ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zitanze ubutizigama zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora Igihugu, hagashyirwaho politiki nziza ihuza Abanyarwanda, ubu Abanyarwanda bose, aho buri wese yisanzuye mu Rwanda.”

Akomeza asaba kwamagana abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko aricyo cyiciro abateguye bakanakora Jenoside bagezeho. Ati “Abagize uruhare muri Jenoside bari hirya no hino kimwe n’abayipfobya, bakwiye gukurikiranwa bakabiryozwa. Umuryango mpuzamahanga ukwiye gukumira ibikorwa byose byaganisha kuri Jenoside hirya no hino.”

Agaruka ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018 aho yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka, ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubu kuri iyi tariki amahanga yose akaba ayizirikana.

Ashimira cyane ingabo za Senegali zari mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’ubwo zari nke, zakoze ibishoboka byose zikagira abarokoka ndetse n’umwe muri zo ariwe Cpt Mbaye Diagne akahasiga ubuzima.

Ashima umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Senegali, aho icyo gihugu cyanahaye Ambasade ahashyizwe ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hanongeweho igice gisobanura amateka arambuye ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Karabaranga, asaba abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu Banyamahanga babibafashamo.

Uhagarariye Guverinoma ya Senegali muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Bwana Mamadou Saliou SOW, Minisitiri ushinzwe guteza imbere Ubureganzira bwa Muntu n’Imiyoborere myiza muri Ministeri y’Ubutabera, ashima uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe,

Agira ati “N’ubwo Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi, ubu bishimira ibyagezweho muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere ry’ubukungu muri rusange. Senegali izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.” 

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagejejweho ubuhamya bwa Monique Usanase wayirokotse, uba mu Gihugu cy’u Bubiligi wagarutse ku nzira y’umusaraba we n’abandi batutsi bari baturanye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Mujyi wa Kigali banyuzemo.

Urubyiruko ruba muri Senegali kandi rwabagejejeho umuvugo wanditswe na Denyse Muhoza yise “ISHAVU”, ugaragaza agahinda kasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, unatanga inama ku bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bareka kwinangira ahubwo bagataha, bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyabo.

Hafungurwa ku mugaragaro ahagenewe gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uri hagati wambaye ingofero ni Col. Mamadou Adje wari mu ngabo za Senegali zari mu Rwanda zashoboye kurokora bamwe mu bahigwaga

Panorama

2 Comments

2 Comments

  1. Frank Debourdg

    April 17, 2023 at 14:17

    Karabaranga c’ est grand de taille et d’ esprit il sait c’ est qu’ il fait au temps volu

  2. Nelly Bazikamwe

    April 17, 2023 at 14:14

    Ambasaderi KARABARANGA ni umukozi w’ indashyikirwa kweli kweli diplomasi ni ibintu bye nta guhubuka ibintu byose ni barabara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Iterambere

Jeanne d’Arc Munezero Abaturage bakorera ubucuruzi b’amatungo magufi mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero, bishimira isoko bubakiwe. Bahamya ko batazongera kubura aho bacururiza...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities