Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, yavuze ko adateganya gukomeza gukina muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uyu mwaka w’imikino, agaragaza ko intego ze zitajyanye n’urwego abona iyi shampiyona iriho muri iki gihe.
Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Police FC, yabigarutseho mu kiganiro Sunday Choice Live cyatambutse kuri iki Cyumweru, aho yanavuze ku bihano aherutse gufatirwa n’ikipe ye kubera imyitwarire mibi no kudakurikiza gahunda z’imyitozo. Lague yavuze ko yumva yararenganyijwe kuko ngo yari yaramenyesheje ubuyobozi ko arwaye ndetse anabitangira ibimenyetso bya muganga.
Ati: “Bampagaritse igihe kitazwi, bampaye ibaruwa bambwira ko ntitabira imyitozo kandi ndwaye. Nari natanze raporo kuri ba muganga bacu n’abayobozi nari nababwiye ko ndwaye. Nari naragiye no kwa muganga kwivuza mbereka uko ibintu bimeze ubwo sinzi icyabibateye kugira ngo bampagarike”
Lague kandi yemeye ko amaze gufungwa inshuro eshatu azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha, ibintu yavuze ko byamubereye isomo rikomeye nubwo yemera ko yakoze amakosa. Yavuze ko inshuro ebyiri muri zo zabaye muri uyu mwaka w’imikino, harimo n’aho aherutse gufungirwa ku Ruyenzi.
Yagize ati: “Polisi yo mu muhanda baramputaje, bamaze kumfunga gatatu kubera gutwara nasinze. Muri uyu mwaka ni kabiri, nkiba muri Sweden nigeze kuza mu kiruhuko nabwo baramfunga. Gutwara imodoka wanyoye ni amakosa ariko nyine hari ukuntu rimwe na rimwe uba uvuga ngo reka ngende. Ejo bundi namazemo iminsi itandatu. Nari mfungiye ku Ruyenzi ni naho bamfatiye ntashye”.
Uyu mukinnyi yavuze kandi ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino ndetse ko nta kipe yo mu Rwanda ateganya gukinira mu mwaka utaha, harimo na Rayon Sports yakunze kuvugwamo. Yagaragaje ko yifuza gukina ku rwego rwo hejuru rushobora kumufasha kugera ku ntego ze nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Ati: “Uyu mwaka w’imikino uzarangira ntongeye gukina. Icyo gitekerezo nta kintu nkiziho. Ntabwo nakinira Rayon Sports. Nta kipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira mu mwaka utaha w’imikino. Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho. Bitewe n’ahantu nshaka kugera ntabwo shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwanjye ku giti cyanjye”.
Amagambo ya Lague ashobora gukomeza guteza impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane ku rwego rwa shampiyona y’imbere mu gihugu n’imyitwarire y’abakinnyi bafite izina rikomeye muri ruhago nyarwanda.

Byiringiro Lague yavuze ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda itari ku rwego rwe, bityo ko atazongera kuyikinamo























































































































































































