Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe, nyuma y’itegeko rya Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘École des Sous-Officiers (ESO) muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Icyo gihe mu bagiye mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lt Bizimana bitaga “Rwatsi”, Lt Gakwerere, Caporal Aloys Mazimpaka na Dr. Kageruka.
Mu rugo rwe bahageze ahagana saa tanu z’amanywa, bahasanga abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.
Harimo kandi Uzamukunda Grace warashwe ariko ntiyapfa ndetse aza kurokoka. Yitabye Imana nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe. Ni we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
I Butare, Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Ubwo abasirikare babasangaga mu rugo, batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa ndetse banasahura ibintu bitandukanye.
Captain Nizeyimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
Ku rundi ruhande, Lt Colonel Muvunyi yahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959, ubwo yari mu Bujumbura.
Mu 1961 ubwo hatangiraga kuzamuka ubushake bwo kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, Gregoire Kayibanda wari Perezida w’u Rwanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, ashaka kurandura burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
Umwamikazi Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu rugo rwe mbere yo kujyanwa ku Musozi wa Mwima, aho imva ye yegeranye n’iy’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024 mu Karere ka Nyanza hari ibikorwa byo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe n’Ingabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru dukesha RBA




