Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

U Rwanda rwavuguruye uburyo bwo kugenera abayobozi ba Leta amafaranga y’inshingano

Umushahara w'abayobozi ba Leta ugiye kwiyongera

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo kugenera abayobozi bo mu nzego za Leta amafaranga y’inshingano, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mishahara y’abakozi bafite imyanya y’ubuyobozi muri serivisi za Leta.

Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe No.016/03 ryo muri 2026 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, rihindura uburyo amafaranga y’inyongera ku bayobozi yabaga abarwa.

Mbere y’iri vugurura, abayobozi benshi muri Leta bahabwaga amafaranga y’inshingano angana na 5% by’umushahara fatizo, ibintu bamwe babonaga nk’ibidahagije ugereranyije n’inshingano baba bafite.

Urugero, umuyobozi wahembwaga ibihumbi 500 Frw ku kwezi yashoboraga kongererwa amafaranga ibihumbi 25 Frw gusa nk’inyongera y’inshingano, nubwo yaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa byinshi by’ikigo cyangwa kuyobora abakozi benshi.

Mu mabwiriza mashya, amafaranga y’inshingano azajya abarwa hashingiwe ku gipimo cya 1.050156 cy’umushahara fatizo w’umukozi. Ibi bivuze ko amafaranga y’inyongera ku bayobozi ashobora kwikuba inshuro nyinshi ugereranyije n’ayatangwaga mbere.

Ku mukozi ufite umushahara fatizo wa 500,000 Frw, amafaranga y’inshingano ashobora kugera hafi kuri 525,078 Frw, bigatuma umushahara wa buri kwezi ushobora kurenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mbere yo gukurwaho imisoro n’izindi nyongera.

Ku bafite imishahara iri hejuru, inyongera zizaba nini kurushaho. Nk’uwari ufite umushahara fatizo wa 800,000 Frw, amafaranga y’inshingano ashobora kugera hafi kuri 840,125 Frw.

Iri vugurura rije rikurikira izindi mpinduka Leta iherutse gukora zigamije kongera kugenzura no guhuza uburyo imishahara n’inyongera zitangwa mu bigo bya Leta n’inzego zifite ubwigenge bwihariye.

Mu myaka yashize, hari ibigo bya Leta byari byaratangiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo guhemba abakozi, ibintu byatumaga habaho ikinyuranyo kinini hagati y’ibigo.

Impinduka nshya zigaragaza ko Leta ishaka kongera guha agaciro imyanya y’ubuyobozi no gukomeza gukurura no kugumana abakozi bafite ubushobozi mu nzego za Leta, cyane cyane mu gihe bamwe mu bafite ubumenyi buhanitse bakomeje kujya mu bigo byigenga cyangwa mu miryango mpuzamahanga itanga imishahara iri hejuru.

Amategeko mashya kandi yoroheje uburyo bwo kumenya abagenerwa ayo mafaranga, aho atazongera gushingira gusa ku byiciro byihariye by’imyanya, ahubwo azahabwa umukozi wese wa Leta ufite inshingano zo kuyobora abandi bakozi mu rwego rwemewe rw’ikigo.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gutuma abayobozi benshi bo muri minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’uturere bagenerwa ayo mafaranga y’inyongera.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni uko iri teka ryatangiye kubahirizwa guhera ku wa 1 Mutarama 2025, nubwo ryashyizweho umukono muri Gicurasi 2026. Ibi bivuze ko bamwe mu bakozi bazahabwa amafaranga y’ibirarane by’amezi arenga 17.

Ku bayobozi bafite imishahara iri hagati cyangwa iri hejuru, ayo mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo iri zamurwa ry’imishahara rizasaba amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya Leta, bamwe mu bakurikiranira hafi imikorere ya Leta bavuga ko ari imwe mu ngamba zigamije kongera imbaraga mu micungire n’imikorere ya serivisi za Leta.

Icyakora hari abagaragaza ko iri vugurura rishobora gutuma habaho ikinyuranyo hagati y’abayobozi n’abahanga bafite ubumenyi bwihariye ariko badafite inshingano zo kuyobora abandi, nk’inzobere mu ikoranabuhanga, ubukungu cyangwa amategeko.

Mu gihe mbere imyanya y’ubuyobozi muri serivisi za Leta yafatwaga nk’ikorwa rifite igitutu kinini ariko ridafite inyungu zihagije, ubu gahunda nshya ya Leta isa n’ihindura cyane iyo mitekerereze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities