Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza by’abikorera -Gen Kabarebe

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen. James Kabarebe arasaba abikorera kongera umurego mu byo bakora, kuko ubukungu bw’igihugu buri mu biganza byabo.

Nk’uko tubikesha RBA, Gen Kabarebe yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Gicurasi 2022, mu kiganiro yahaye abikorera  bagera kuri 400 baherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw’abikorera kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’uturere.

Aba bayobozi b’urugaga rw’abikorera, PSF, bakaba bari mu mwiherero w’iminsi 3 ubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse kikaba gitekanye.

Aha yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk’uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Robert Bafakulera na we avuga ko kimwe mu byo abikorera bishimira ari amategeko arengera abikorera kuburyo nta karengane bahura naka bigatuma bishyira bakizana mu bucuruzi bwabo.

Yavuze ko nk’abikorera bakomeje urugamba rwo kwibohora mu by’ubukungu n’ubucuruzi bashyiraho uburyo bwo gufashanya hagati yabo mu nyungu z’iterambere ry’igihugu cyose muri rusange.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities