Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen. James Kabarebe arasaba abikorera kongera umurego mu byo bakora, kuko ubukungu bw’igihugu buri mu biganza byabo.
Nk’uko tubikesha RBA, Gen Kabarebe yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Gicurasi 2022, mu kiganiro yahaye abikorera bagera kuri 400 baherutse gutorerwa kuyobora urugaga rw’abikorera kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku rwego rw’uturere.
Aba bayobozi b’urugaga rw’abikorera, PSF, bakaba bari mu mwiherero w’iminsi 3 ubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse kikaba gitekanye.
Aha yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk’uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera Robert Bafakulera na we avuga ko kimwe mu byo abikorera bishimira ari amategeko arengera abikorera kuburyo nta karengane bahura naka bigatuma bishyira bakizana mu bucuruzi bwabo.
Yavuze ko nk’abikorera bakomeje urugamba rwo kwibohora mu by’ubukungu n’ubucuruzi bashyiraho uburyo bwo gufashanya hagati yabo mu nyungu z’iterambere ry’igihugu cyose muri rusange.
Panorama


