Panorama
Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye n’asanzwe kuko muri Komite Nyobozi kuri buri rwego hongewemo abahagarariye urubyiruko batatu.
Ku wa 9 Gashyantare 2025, Umujyi wa Kigali watoye abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, amatora yitabiriwe na Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Hon. Tito Rutaremara.
Hon Rutaremara yasabye abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange kutarangazwa cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo bibabuze gukora ibikorwa by’iterambere Igihugu cyifuza.
Muri ayo matora, Samuel Dusengiyumva usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali ni we watorewe kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi, yungirijwe na Haruna Nshimiyimana, mu gihe Kayitesi Marceline yatorewe kuba umwanditsi.
Dusengiyumva yijeje abanyamuryango ko amatora atari ryo herezo, ahubwo ari intangiriro zo gushyira mu bikorwa ibyo bazakorera abaturage.
Avuga ko azashyira imbaraga mu kongera ubwitabire bw’abanyamuryango guhera ku rwego rw’Umudugudu no gushyiraho imbaraga mu guteza imbere urubyiruko n’abagore.
Agira ati “Iyo abantu bashyize imbaraga n’ibitekerezo byabo hamwe uhereye ku mudugudu, tujya twubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Icya kabiri tuzashyira imbaraga mu rubyiruko n’abagore, tureba uburyo binyuze mu muryango wa FPR Inkotanyi haboneka amahirwe menshi y’iterambere.”
Agaragaza kandi ko hazashyirwaho uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo by’abanyamuryango, kwihutisha serivisi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Agira ati “Kuzamura imyumvire y’abaturage bacu, ku buryo bwo kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza, bakora siporo, kumenya umuryango no kwita ku bana bakiri bato kugira ngo babashe kwitegurira amashuri ariko tugenda tunagabanya n’ihungabana naryo rigenda riba ryinshi.”
Yongeraho ko binyuze mu bufatanye bw’abanyamuryango hazagerwa kuri byinshi, by’umwihariko ibikubiye muri Manifesto ya FPR Inkotanyi ya 2025-2029.
Hon. Tito Rutaremara asaba abayobozi batowe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye kwita ku gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n’igwingira ry’abana, kandi badakwiye kurangazwa n’ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyangwa ngo baterwe ubwoba na byo kuko u Rwanda rufite umutekano usesuye.
Agira ati “Nta soni mufite kuba mugifite abantu barwaye za bwaki muri abanyamujyi? Umwana wagwingiye ntabwo ubwenge bwe bukora ijana ku ijana, biragenda bikagera kuri mirongo itanu ndetse no hasi y’aho. Ntabwo rero ari we uzavamo injeniyeri, umuganga, umutekinisiye ndetse izi ndwara ziza kuko baba ari abanyantege nke ni bo ziheraho zikabazahaza kurusha abandi.”
Agaragaza ko kugwingira kw’abana bidaturuka ahanini ku bukene, ahubwo biterwa n’ubujiji no kutita ku bana uko bikwiriye. Abasaba kugira uruhare mu gushaka umuti w’icyo kibazo.
Hon. Rutaremara akomeza asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba kugira uruhare mu gushaka umuti urambye ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ibindi bicyugarije umuryango nyarwanda.
Hon. Tito aboneraho gusaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bidasabye gutegereza igihe kirekire.
Muri Biro ya FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali hatowe kandi Irene Niyitanga, watoreye kuba Komiseri ushinzwe ubukungu, Nkurunziza Samuel atorerwa kuyobora Komisiyo y’imibereho myiza, Tetero Solange atorerwa kuyobora Komisiyo y’imiyoborere myiza, na ho Komisiyo y’Ubutabera hatorwa Me Nyamaswa Raphael.
Hatowe kandi batatu bahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali barimo Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.
Abatowe bazamutse bahereye mu mudugudu, nyuma hazakurikiraho amatora yo kubasimbuza mu nzego zose banyuzemo Inzego zose nizuzura, abatowe bazahabwa amahugurwa azabafasha kunoza inshingano no gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2.
