Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko ruba mu mahanga rwakanguriwe kubakira ku ndangagaciro za kinyarwanda

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Gen. Maj Bayingana Emmanuel yagaragarije urubyiruko ruturutse mu bihugu 13, ko ibyasaga n’ibidashoboka byakozwe n’Inkotanyi byatumye u Rwanda rwongera kugira ijambo rikomeye mu mahanga.

Nk’uko tubikesha RBA, uru rubyiruko rutuye mu mahanga rwakanguriwe kubakira ku ndangagaciro za Kinyarwanda aho bari hose, kugira ngo ibyagezweho birusheho gutera imbere.

Uru rubyiruko rugaragaza morale n’ibyishimo ku maso, yagaragazaga inyota nyinshi bari bafitiye inkuru y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Umwe mu barurwanye, Maj. Gen. Bayingana Emmanuel, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo nk’uwariraye, yagaragarije uru rubyiruko ko bitari byoroshye. 

Gusa avuga ko imbaraga zishingiye ku buyobozi bwiza bureba kure, bukunze igihugu n’izindi ndangagaciro zaranze inkotanyi aribyo byatumye ibyari bigoye bishoboka.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rose Mary Mbabazi, yifashishije urugero rw’imiyoborere mibi yaranze uru Rwanda ndetse ikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabasabye guharanira ubumwe n’iterambere ry’igihugu kuko aribyo bitanga umusaruro nk’uko imiyoborere itavangura u Rwanda rufite ubu yabigaragaje.

Impuguke muri politiki y’u Rwanda, Shekh Adul Karim Harerimana nawe yasabye uru rubyiruko kuba maso mu byo bakora byose no kubasha gutandukanya politiki mbi n’inziza.

Nyuma yo guhabwa ibi biganiro uru rubyiruko ruragaragaza ko hari impamba ifatika basubiranye mu bihugu baje baturutsemo.

Uru rubyiruko rurenga gato 100 baturutse mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi bari mu Rwanda muri gahunda yo kumenya birushijeho urwababyaye. Ni nayo ntero yabo ko iyo batuye bagiye kurushaho kubaho barangwa n’indangagaciro mu byo bakora byose.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities