Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uwayoboraga Akarere ka Nyanza yegujwe ahita atabwa muri yombi

Uwari Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatawe muri yombi nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha -RIB.

Mu masaha ya nimugoroba yo ku wa 15 Mata 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko Ntazinda yegujwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza kubera kutuzuza inshingano ze.

Kuri uyu wa 16 Mata 2025, RIB yemeje itabwa muri yombi rye ngo kubera ko hari iperereza rimukorwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabyemereye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025.

Agira ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe, bishingiye ku iperereza rimukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”

Ntazinda Erasmeagiye atarangije manda ya kabiri yari yaratangiye mu 2021. Mbere yo kuyobora Akarere ka Nyanza, yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora ikipe ya Rayon Sport Volleyball.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Uburezi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku...

Ubucukuzi

Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rwahaye abacukuzi b’amabuye y’agaciro amabwiriza mashya agamije gukumira impanuka zishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe muri...

Uburezi

Ubushakashatsi mpuzamahanga ku mitsindire y’abanyeshuri, PISA 2025, bwagaragaje ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri, cyane cyane mu mibare, gusoma no...

Football

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yatangaje abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Uru...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities