Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

WAP yatanze igisubizo ku muntu wese ukeneye icumbi yishyura mu myaka 20

Ukeneye icumbi ashobora kwishyura yisunze banki cyangwa akishyura ku giti cye

Sosiyete izobereye mu bwubatsi bw’amazu agezweho yitwa Workers Affordable Properties (WAP) yatangije umushinga mugari wo kubaka inzu zigezweho kandi zihendutse ku buryo buri muntu yabasha kuyigondera bityo agatura mu nzu yifuza, akishyura mu myaka itarenze 20.

Ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019, ubuyobozi bwa WAP bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho abanyamakuru banatemberejwe aho imirimo yo kubaka aya mazu irimo ibera mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga.

Umuyoboiz wa WAP, Eng. Kunu Harmony, yavuze ko intego yabo ari ugutuma buri muntu wese ku bushobozi bwe abasha kubona inzu imubereye.

Yagize ati “Ikifuzo cyacu ni ugushyiraho amahirwe y’imiturire ku buryo bubereye buri byiciro byose by’abantu bitewe n’ibyo binjiza, kandi kugira ngo bigerweho leta, ibigo by’imari, abikorera ndetse n’abaturage bagomba kubigira mo uruhare.”

Yongeyeho ko bafite politiki nziza ihamye y’imiturire igezweho igena igiciro n’ingano by’inzu bizabasha guha umuntu wese ubyifuza aho gutura mu nzu imunyuze kandi imubereye.

Imirimo yo kubaka amacumbi irarimbanyije

Kugira ngo ujye mu basaba inzu bigenda bite?

Kujya mu mubare wabasaba inzu nta kindi bisaba usibye kuzuza impapuro uhabwa na WAP wamara gushyiraho amakuru asabwa, ukanatoranya ubwoko bw’inzu wifuza ndetse n’uburyo bwo kuyishyura niba uzifashisha Banki cyangwa uzajya wishyura ku giti cyawe.

Nyuma ibyo iyo bimaze gukorwa ubuyobozi bureba ko ibyo wasabye bihari. Urugero: niba ubwoko bw’inzu wasabye buboneka ndetse niba wujuje ibisabwa mu buryo bwo kwishyura iyo nzu ubundi igikorwa kigakomeza.

Hari uburyo bwo kwishyura burimo kwifashisha Banki yawe uhereye kuri BPR, BK na I&M BANK nka banki zikorana n’iyi sosiyete, ubundi ugatanga amasezerano wagiranye na Banki yawe inzu ukayihabwa. Ubu buryo buguha kwishyura mu gihe kigera ku myaka 20. Usibye ibi ushobora kwishyura ku giti cyawe aho wemerewe kwishyura mu byiciro 3 mu gihe cy’amezi 12.

Abayobozi ba WAP bavuga ko bazanye igisubizo ku macumbi aciriritse

WAP irateganya kubaka amacumbi mu duce twa Gahanga na Rubirizi. Izi nzu zikaba zifite ibyangombwa byose ukeneye, akarusho ni uko muri iyo midugudu uzajya usanga n’izindi serivisi nka Farumasi, ishuri ry’abana bato (inshuke) n’ibindi.

Izi nzu zigizwe n’ibyiciro bitandukanye harimo inzu zigeretse rimwe n’izigeretse inshuro enye. Zose zirahendutse kuko igiciro ari uguhera kuri miliyoni 16 kugeza kuri miliyoni 49.

Umushinga wo kubaka izi nzu urarimbanyije i Gahanga kandi bitarenze mu kwa gatanu umwaka utaha ziraba zatangiye gutahwa kandi 85 kw’ijana byazo byarishyuwe ariko amahirwe aracyahari.

Raoul Nshungu

1 Comment

1 Comment

  1. Havugimana Faustin

    September 23, 2019 at 09:40

    Nitwa Havugimana Faustin ntuye Masoro Rurindo. Ndangije kwiga nditegura guhabwa A0 mu burezi. Nkunze iyi gahunda kuko Ni nziza cyane. Nasanze umwarimu byamugora kuko kuri miliyoni 16 yajya yishyura 66600frw mu kwezi Kandi ahembwa munsi yayo.abasore dufite bananiwe kubaka bakora ibiraka.
    Izi nzu zanyu zubatse ahantu hamwe Kandi hitariye umugi. Ndagirango ntange igitekerezo giteye gotta:
    Ese uwabona ikibanza mwamwubakira iyo nzu hagakurikizwa amabwiriza ukuyemo ay’ ikibanza?
    2.Nibishoboka muzongeremo ingingo yorohereza abikorere. Abahanzi, abacuruzi, abubatsi, abamotari n’ abandi.
    3.Hazarebwe Kandi uburyo uyu mushinga wagezwa mu gihugu hose.
    4. Muramutse mutekereje no ku nzu ziciye bigufi mu mafaranga nabyo byabahesha ishema kuko urubyiruko Ari nabo benshi imiturire iratubangamiye. Iyo twigerageje umuntu agonfa ako afitiye ubushobozi mais katajyanye n’ igihe.
    NB: Ndabashimira ko mwashyizeho igihe gihagije cyo kwishyura Ni amahirwe akomeye mwaduhaye. Ndabasaba ninginga ko mwaha agaciro ibitekerezo byange mukabyigaho.
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities