Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Huye-Gisagara: PL yasezaranyije abazayitora kuzamura ireme ry’uburezi n’imibereho myiza ya mwarimu

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryijeje abatuye uturere twa Huye na Gisagara ko nibaritorera kubahagararira mu Nteko Ishinga amategeko, rizaharanira ko imibere ho ya mwarimu itera imbere, kugira ngo n’uburezi bugire ireme.

Ibi Hon. Mukabalisa Donatila uyobora PL yabivuze ku wa kabiri tariki ya 28 Kanama 2018, ubwo iri shyaka ryamamazaga abakandida baryo mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Gisagara. Yavuze ko imibereho myiza ya mwarimu igomba kuzamuka kugira ngo n’uburezi bugire ireme.

Ati “PL izaharanira ko uburezi bugira ireme, imibereho ya mwarimu ikazamuka. Tuzongera ibyumba by’amashuri, maze ubucucike mu mashuri bugabanuke; mwarimu yigishe abanyeshuri bake  abashe kubakurikirana mu buryo bukwiye.”

Yakomeje yizeza aba baturage ko PL izaharanira ko amakoperative babamo abajyirira akamaro bakabona mo inyungu nk’abanyamuryango.

Yagize ati “Tuzakurikirana ko ayo makoperative acunzwe neza, ayobowe neza, akora neza kugira ngo ateza imbere abanyamuryango kuko iyo utanze wa mugabane, uba ukeneye kubonamo byinshi ngo ukire.”

Donatila yabasezeranyije ko bazakora ubuvugizi ingengo y’imari igenerwa ubushakashatsi n’ikoranabuhanga yiyongera, kugira ngo abana b’abanyarwanda bagire uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu bushakashatsi n’ikoranabuhanga.

PL ikaba ikomeje ibikorwa byo gushaka amajwi azahesha abakandida bayo kujya mu myanya y’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities