Imiryango isaga 300 itishoboye yiganjemo abakora uburaya, abakundana bahije ibitsina, abangavu babyariye iwabo ndetse n’ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu, yaremewe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, kugira ngo bibafashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ku gicamunsi cyo ku wa 8 Nyakanga 2020, mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, byari ibyishimo ku bagenerwabikorwa. Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko kuba baremewe ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku hari icyo bigiye kubafasha muri iyi minsi batabona imirimo kandi bafite imiryango bagomba kwitaho.

Mu gutanga inkunga hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi (Ifoto/Panorama)
Diane utuye mu murenge wa Kanyinya. Ni umwangavu, yabyariye iwabo afite imyaka 19. Agira ati “ubuzima ntibuba bworoshye mu gihe umukobwa yabyariye mu rugo kuko usanga n’ifu y’igikoma kuyibona biba bitoroshye. Iyi nkunga igiye kumfasha kwita ku mwana wanjye, mu gihe ubundi narwanaga n’icyamutunga ariko muri iyi minsi bikaba bitari byoroshye. Ubu mbonye imbaraga zimfasha gushaka imibereho mu gihe kiri imbere kugira ngo ubuzima bugende neza.”
Ingabire na we utuye mu murenge wa Kanyinya, yishimiye inkunga yahawe ko igiye kumufasha mu mibereho muri ibi bihe badafite uko bakora. Agira ati “ubuzima ntibuba bworoshye kuko ubu tudakora, n’ibihumbi umuntu yajyaga abona ubu ntakibibona kubera iki cyorezo kitoroheye benshi. Iyi nkunga iramfasha kwita ku mwana wanjye ndetse inandinde ibindi byandangaza.”

Abagenerwabikorwa buri muryango wahawe ibiribwa bingana na gusumbanya (Ifoto/Panorama)
Kabandana avuga ko mu buzima bwa Guma mu rugo ibintu biba bitoroshye ariko inkunga ahawe ije kunwunganira. Agira ati “N’icyo kurya nticyabonekaga, kandi na banyirinzu bari batumereye nabi. Twatakaje akazi ku buryo ubuzima ari ikibazo. Ubu tubonye imbaraga kuko abadukoreye ibi baturemeye ubuzima.”
Umwe mu bakundana bahuje ibitsina waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, agira ati “Iyi nkunga igiye kumfasha muri iki gihe cya Guma mu rugo, kuko byari bigoye kubona ifunguro kuko nta kazi. Ubu iraba imfashije mu gihe ntarasubira mu kazi, kuko ndi umunyabiraka. Ubu ndishimye kuko ntateganyaga ko nzayibona.”

Mu gutanga inkunga hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Koronavirusi (Ifoto/Panorama)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, avuga ko hafashijwe abasanzwe bafite amikoro make kandi bakwiye kwitabwaho. Avuga ko by’umwihariko hari abakwiye kwitabwaho bari basanzwe batunzwe n’uko bakoze ariko ubu bakaba batabona uko bakora.
Agira ati “Muri aba hari abasanzwe babagaho ari uko bagiye ku muhanda gutega, abandi bakora mu tubari ariko ubu bagowe n’ubuzima. ni byiza ko bitabwaho kimwe n’abandi batishoboye. Ikindi ni uko batagarukira aha, ahubwo hagatekerezwa ubundi buryo burambye bwabafasha kubaho cyane cyane bibumbira mu mashyirahamwe, bakagira imibereho n’ubuzima birenze uko babayeho. Baracyari bato ku buryo umushakiye igishoro byamufasha kuva mu kuva mu ngeso mbi ahubwo bakagana mu kwigira, kuko bafite ubwenge.”
Akomeza avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta yabafashije yatanze umusanzu ukomeye cyane cyane mu kubafasha kureka kwishora mu bishobora kubanduza indwara ndetse no gutwita imburagihe, kuko cyane cyane ikiba gikomeye ari ukubona imibereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, avuga ko hakorwa ibishoboka ngo aba na bo bahindurirwe ubuzima biteze imbere binyuze mu mashyirahamwe (Ifoto/Panorama)
Muramira Bernald, Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, ari na yo iyoboye iki gikorwa, avuga ko bafasha abantu bafite amikoro make. Kugira ngo babigereho bakaba barishyize hamwe ari imiryango nyarwanda ine, izakorera mu turere tugize Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba n’aka Rubavu mu Burengerazuba, bakazafasha imiryango igera ku bihumbi bibiri (2000).
Agira ati “ Nku’ko mubizi ingaruka za COVID-19 ni nyishi, niyo mpamvu twiyemeje kugira icyo dukora kugira ngo n’abandi babeho. Nkaba bantu ni abantu babayeho batunzwe n’abandi, baba bakeneye ubufasha kuko hari nubwo usanga baranduye, gufata imiti bikabagora. Hari ubwo usanga bafite n’ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye, akaba ariyo mpamvu tubitaho by’umwihariko.”

Muramira Bernald, Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, avuga ko hari abantu baba mu buzima bugoye ariko bakwiye gutekererezwa uko bahindura imibereho bakiteza imbere (Ifoto/Panorama)
Sosiyete Sivile yishyize hamwe mu Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano zayo Ubuzima n’ubutabera yahuje imbaraga ariyo Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion, Health Development Initiative (HDI), Strive Foundation Rwanda (SFR) ari nayo iyoboye ibikorwa, Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO); iterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU). Uyu mushinga uzamara amezi atatu (3) watangiriye mu karere ka Gasabo, ukomereza mu karere ka Rwamagana, hakurikiraho akarere ka Nyarugenge, bikaba biteganyijwe ko hazakurikiraho aka Rubavu.

Abagenerwabikorwa buri muryango wahawe ibiribwa bingana na gusumbanya kugira ngo bashobore guhangana n’ingaruka za COVID-19 (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































