Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Karongi: Urugaga rw’abikorera ku rugamba rwo guhugura abarobyi kwirinda SIDA

Inyigo isaba kwitegereza (observation participative) yakozwe n’Urugaga rw’abikorera -PSF, yagaragaje ko mu barobyi bo mu karere ka Karongi harimo ibisa nk’ibishuko byakurura ubusambanyi hagati y’abarobyi n’abakiriya b’umusaruro wabo baba biganjemo abagore.

Byagaragaye ko benshi mu bakora uyu mwuga w’uburobyi bataba mu miryango yabo mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 24 na 30 bashakisha hirya no hino mu kiyaga, ibi bigatuma bashyirwa mu cyiciro mu rurimi rw’icyongereza bita “Mobile Population”, gihura n’ingorane nyinshi zirimo no kwandura Virus itera SIDA.

Iki kibazo bagisangiye n’abashoferi b’amakamyo kuko bamara igihe kitari gito badaherukana n’imiryango yabo, bigatuma bagerageza kwirwanaho aho bageze hose ku buryo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babonye, batitaye ko bafite agakingirizo cyangwa ntako; bikaba byabaviramo kwanduzanya cyane indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA.

Abarobyi batanga amafi bagahabwa igitsina

Bitewe n’uko abarobyi baba baraye mu mazi ku manywa usanga baryamye mu nzu z’abakiriya babo (abagore) babagurira amafi n’isambaza.

Ibi bivuze ko ingorane zo kwandura ziri hejuru cyane mu gihe aba barobyi baba badafite amakuru yo kwirinda icyorezo cya SIDA, ibintu ndetse bishobora kugusha hasi umusaruro w’ikiyaga cya Kivu. Ibi PSF ni byo yashingiyeho ubushakashatsi, bwanagaragaje ko abagabo b’abarobyi bashobora gukora ingurane y’isambaza,… yongera ubukangurambaga mu kwirinda cyane SIDA.

Umwe mu barobyi b’inararibonye ni Nkejumuremyi Edouard. Avuga ko uburobyi abumazemo imyaka isaga 20, atuye mu mudugudu wa Rugando, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni umwe muri 500 bari mu ma koperative 5 ari yo Nyakarwa, Terimbere, Twuzuzanye ku mwuga, Baraka na Ubumwe Nyarwanda.

Abarobyi bahura n’ibishuko ariko baburiwe

Aganira na Panorama, ku bijyanye n’ibishuko bahur ana byo mu kazi kabo kimwe n’ahandi hanze bitabura, avuga ko bakanguriwe kwirinda izo ndwara bakoresha agakingirizo kandi ko kenshi hari abaganga baza kubapima. Babaha ibiganiro, bakababwira uko bahagaze ndetse bakanigishwa kwirinda bakanabaha udukingirizo kandi twaba tutanahari nabo bakatwigurira kuko bamaze gusobanukirwa akamaro katwo.

Ati: “Abayobozi bacu batuzanira abaganga bakadupima ku bushake kandi icyo gikorwa turacyitabira cyane. Batuzanira n’udukingirizo buri wese bakamuha kandi n’iyo twatumaze hano hafi mu mabutike tuba turimo, turatugura. Rero kuko twigishijwe cyane akamaro k’agakingirizo ku buryo natwe byatugiyemo no mu kazi dukora tuba tugafite. Mbese turakagendana kuko ari ingabo idukingira. Ibishuko ntibiteguza niyo mpamvu natwe duhora twiteguye.”

Ndagijimana Emmanuel, Perezida w’impuzamashyiramwe “UCOPEVEKA”ahamya ko hari imiryango itandukanye bakorana kugira ngo ifashe abanyamuryango haba mu bwirinzi bwa Virusi itera SIDA no mu bukangurambaga butandukanye kuko bifasha abanyamuryango gukora akazi kabo bafite ubuzima buzira umuze.

Ati “Hari uburyo dukanguriramo abarobyi kwirinda SIDA dufatanyije n’ibigo bitandukanye nka PSI,… baraza bagafata ibipimo, bakareba uko bahagaze ndetse bakanabasigira uburyo bwo kwikingira mu gihe wenda hari uwananiwe kwifata cyane ko iminsi myinshi abenshi bataba bari mu ngo zabo bari muri aka kazi, hari uwashobora kunanirwa kwifata rero bikaba ngombwa ko twa dukingirizo batuzana, tukadushyira hafi, udukeneye akatubona k’uburyo bumworoheye akaba yatwifashisha.”

PSF yahuguye abarobyi ku ndwara ya SIDA inabakorera ubuvugizi …

Urugaga nyarwanda rw’abikorera -PSF, rufite inshingano zitandukanye mu kurengera no kuzamura abanyamuryango barwo, rugaharanira ko bakora imirimo yabo bafite ubuzima buzira umuze. Ni muri urwo rwego n’abarobyi kimwe n’abandi banyamuryango batandukanye bari mu mirenge igera kuri 13 igize akarere ka Karongi.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Karongi, Bwana Abimana Mathias, aho yahamije ko nk’ubuyobozi bw’urugaga bagira umwanya wo kuganira ndetse bakanahugu abanyamuryango bakabibutsa ko bagomba kwirinda indwara z’ibyorezo birimo na SIDA.

Yagize ati: “Tujya tugira igihe tuganira tukabakangurira cyane cyane kwirinda indwara zirimo na Sida, indwara zigendana n’umurimo bakora, kugira isuku mu kazi kabo, kwirinda SIDA bikaba akarusho cyane cyane ko usanga haniganjemo urubyiruko. Ibi n’ubwo tubikangurira benshi, by’umwihariko tubikangurira abarobyi kuko ari igice kigizwe n’abantu benshi kandi bagenda henshi.”

Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri PSF, Rusanganwa Leon Pierre, avuga ko bifuza ko ikiyaga cya Kivu cyakwinjiza umusaruro munini, akemeza ko ibyo bizagerwaho ari uko abarobyi batarwaye, bafite ubuzima buzira umuze, mbese ko ubucuruzi bwawe bwagira umusanzu butanga mu musarurombumbe w’igihugu.

Ati: “Tuzongera tubahamagare mu kwezi k’ugushyingo kuko duteganya andi mahugurwa kuri iki gice cy’ikiyaga ubwo ni ukuvuga Rusizi, Karongi na Rubavu ndetse tunakangurire n’abandi kuko atari ikiyaga cya Kivu gusa, mu gihugu hose dufite ibindi biyaga bigera kuri 22 kandi nabyo bifite abantu nk’abo bakeneye amakuru yimbitse ku ndwara ya SIDA”.

Imibare itangwa na serivise ikurikirana abarwayi bafite Virusi itera SIDA mu bitaro bikuru bya Kibuye (Karongi) ni 890. Iyi mibare igenda ihindagurika ku mpamvu zitandukanye zirimo izo kwimuka kw’abarwayi bajya gufatira imiti ahandi, ababura ubuzima kubera uburwayi cyangwa se izindi mfu zisanzwe ndetse n’abandi baturutse mu bindi bitaro bimukiye mu Karere ka Karongi. Muri uyu mubare abagabo bagera kuri 362, abagore ari 528.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities