Imyitozo ngororamubiri ifite uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’indwara z’umutima. Ni umuti ikaba n’urukingo. Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho gahunda ya Siporo rusange “Car Free Day” mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara.
Abakora mu bijyanye n’indwara zitandura bavuga ko siporo ari umuti ikaba n’urukingo rw’indwara z’umutima bityo abantu bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda izo ndwara zikomeje kuza ku isonga mu guhitana abantu yaba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kirashishikariza abantu kujya bipimisha hakiri kare ndetse no gukora siporo inshuro nyinshi mu rwego rwo kwirinda indwara z’umutima.
Bamwe mu barwaye indwara z’umutima bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri ari kimwe mu bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Uwizeye Marie Justine amaze gutakaza ibiro birenga 40 na ho Uwingabire Louise wabazwe umutima, kuri ubu ubuzima bwe bumeze neza kubera gukora siporo no kureka bimwe mu biribwa biginzwe n’amavuta menshi ndetse no kugabanya isukari.
Uwizeye Marie Justine avuga ko yari afite ibiro 150, kugenda byari byaramunaniye. Mu rugo ikintu cyose yatumaga abana. Yagiraga umuvuduko w’amaraso wa 17/10 kandi byari bibi. Ubu afite 12/7 cyangwa 13/7. Agira ati “Aho ntangiriye siporo nkayigira umuco, nagize ubuzima bwiza. Nagize imbaraga, sinkinanirwa kuva aho ndi.”
Uwingabire Louise we agira ati “Bambwiye ko utwanya tubiri twasohoraga amaraso mu cyumba kimwe tuwujyana mu kindi twangiritse cyane,bambwira ko tugomba kubagwa bakadusimbuza.”
Akomeza avuga ko yabazwe mu 2019, kandi yumva ameze neza kuko mu bugenzuzi bamubwira ko bimeze neza. Agira ati “Bambwiye ko gukora siporo bizamfasha gukomera, bikamfasha gutuma umutima n’ibihaha bikora neza kandi ibiro byanjye bikaguma ku rugero, ibinure ntibibe byinshi ku mutima.”
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu mu Rwanda indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ziza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’ abantu. Mu Rwanda 15,3% by’abantu bakuru barwaye indwara y’ umuvuduko w’ amaraso. Ni mu gihe kandi 30% by’abapfa bari mu bitaro bazira indwara zitandura zirimo indwara z’umutima.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Uwinkindi François, avuga ko abantu bagomba gushyira imbere kwirinda indwara z’ umutima.
Yagize ati “Koresha umutima wawe wumve ko kunywa inzoga nyinshi ari bibi, kurya indyo itarimo imboga nyinshi, ibiryo bitarimo imbuto zihagije byogera ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Tugendeye nko ku muvuduko w’amaraso akenshi iyo bitangira nta kintu ubona. Uko bigenda bizamuka ntuvurwe ni ko bigenda byangiza umutima. Indwara z’umutima zirangwa no kunanirwa vuba, kuzamuka bikanga, ni byiza kwisuzumisha,muri ibi bihe bya COVID-19 ni ukwirinda iki cyorezo kuko abantu bafite indwara z’umutima n’izindi zitandura iyo bahuye n’iyo ndwara ibibasira cyane.”
Prof. Joseph Mucumbitsi, umuganga w’indwara z’umutima avuga ko 80 ku ijana by’indwara z’umutima umuntu ashobora kuzirinda ahinduye imibereho. Uretse siporo ikindi umuntu yakora ngo ni ukwirinda amavuta menshi kuko ari kimwe mu bitera indwara z’ umutima.
Yagize ati “Ya mavuta menshi urya, udakeneye gukoresha mu buzima bwa buri munsi, aragenda agahoma muri iyo mitsi yose y’umubiri itwara amaraso, bigeza ubwo akenge gacamo amaraso gasigara ari gato cyane cyane kuri ya mitsi igaburira umutima. Ukazagira rimwe wakora imirimo y’ingufu cyangwa siporo umutima washaka gupompa amaraso udutsi tukaba duto, ibyo bigatera guhagarara k’umutima umuntu akaba yakwitura hasi agapfa mu gihe atabonye ubundi bufasha, ni byiza kwisuzumisha cholesterol byibura rimwe mu mwaka.”

Abakora mu mu bijyanye n’indwara z’umutima bavuga kandi ko imwe mu mbogamizi igihari ari uko u Rwanda rutaragira ubushobozi bwo kubaga indwara z’ umutima.
Kugeza ubu ngo hari abantu bashoboye gushyirwamo insimburangingo y’icyuma ku mutima binyuze mu muryango Team Heart w’abaganga baturuka hanze y’igihugu barenga 250.
Mu rwego rwo guhangana n’indwara z’umutima, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Siporo rusange izwi nka « Car Free Day » ibera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, incuro ebyiri mu kwezi. Iyi gahunda ikaba yarageze no mu ntara. Muri Car Free Day, ababikeneye basuzumwa k ubuntu indwara zitandura, bibafasha kumenya uko bahagaze.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































