FERWAFA yanzuye guhagarika Adel Amrouche wari umutoza w’Amavubi nyuma y’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano, nk’uko biri mu itangazo yasohoye.
Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu nibwo iryo tangazo ryasohowe, ryemeza ko atubahirije ibikubiye mu masezerano cyane cyane mu ngingo ya 17 agace kayo ka kabiri.
Muri ryo hari ahanditse hati: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha Abanyarwanda bose cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru ko Bwana Adel Amrouche yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo. Icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, biza kugaragara ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17., agaka ka 2 y’amasezerano y’umurimo.”
Ngo mbere yo kumuhagarika, FERWAFA yari yabanje kumuha igihe cyo gukemura ibibazo biri mu mikoreranire y’impande zombi.
Itangazo rirakomeza riti: “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.T uramushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza.”
Amrouche yari yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 2, Werurwe 2025, asimbuye Umudage Frank Spittler wari umaze umwaka atoza u Rwanda kuva mu Ugushyingo 2023.












































































































































































