Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye i Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru wa GX Foundation, umuryango mpuzamahanga uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza bifasha abantu mu by’ubuzima.
Yari kumwe n’abandi bakorana.
GX Foundation imaze kumenyekana ku isi hose kubera ubufasha itanga mu rwego rw’ubuzima rusange , cyane cyane mu bihugu bikennye.
Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, baganiriye ku mahirwe y’imikoranire, hibandwa ku buryo bwo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye icyerekezo cy’igihugu cyo gukomeza kubaka urwego rw’ubuvuzi rufite ireme, rwegereye abaturage kandi rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima muri rusange.
Ku ruhande rwe, Leung Chun-Ying yagaragaje ko GX Foundation yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, binyuze mu nkunga, ubumenyi n’imikoranire irambye n’inzego z’u Rwanda.












































































































































































