Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Imbwa Zose zo Mumugi wa Kigali Zigiye Gukingirwa

Hatangiye igikorwa cyo gukingira imbwa mu mugi wa Kigali

Abaturage b’Umujyi wa Kigali basabwe kugira uruhare rukomeye mu gukumira no kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa, binyuze mu gukingiza imbwa no kuzitaho kugira ngo zitazerera. Ibi byagaragajwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kubarura no gukingira imbwa, cyabaye ku wa 13 Werurwe 2026.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Ikigo k’Igihugu Cyita ku buzima RBC, Umuryango wita ku buzima bwiza bw’inyamaswa WAG ndetse n’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa Mission Rabies.

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, bukazakorerwa mu mirenge itatu yo mu Mujyi wa Kigali ari yo Rusororo, Masaka na Kanombe. Muri icyo gihe, abaganga b’amatungo bazajya basura abaturage mu ngo zabo kugira ngo babarure imbwa zihari ndetse banazikingire indwara y’ibisazi.

Richard Nduwayezu, umukozi muri WAG-Rwanda

Richard Nduwayezu, ukora mu bijyanye n’ubushakashatsi n’ubufatanye muri WAG-Rwanda, yavuze ko ubu buryo bwo kujya mu ngo z’abaturage bugamije kumenya neza umubare w’imbwa ziri mu baturage no kongera izikingirwa.

Yasobanuye kandi ko mbere abaturage bazanaga imbwa zabo ahantu hamwe zigakingirirwaga, ariko ubu hakaba harafashwe ingamba zo kujya kuzikingirira aho ziri mu ngo, kugira ngo hatagira imbwa isigara idakingiwe.

Nduwayezu yanibukije ko gukingiza imbwa atari inshingano gusa ahubwo ari n’itegeko rigomba kubahirizwa.

Ku ruhande rwa Denyse Mugwaneza ukorera mu ishami ry’Ubuzima Bukomatanyije muri RBC, yavuze ko indwara y’ibisazi by’imbwa iri mu ndwara zihangayikishije zashyizwe imbere mu gukumirwa, kandi ko intego ari ukuyirandura burundu bitarenze umwaka wa 2030.

Yagaragaje ko iyi ndwara ifite ubukana bukomeye kuko abenshi mubayirwara bapfa, bityo agasaba umuntu wese wagize ibyago byo kurumwa n’imbwa kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo avurwe hakiri kare.

Samson Ntegeyibizaza, ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo muri RAB, yavuze ko indwara y’ibisazi iterwa na virusi kandi igakwirakwizwa cyane no kurumwa n’imbwa. Yashimangiye ko gukingira imbwa ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo kurinda ubuzima bw’abantu.

Yongeyeho ko muri iki gikorwa abaganga b’amatungo bazajya basura buri rugo rufite imbwa, kugira ngo harebwe niba zose zakingirwa.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Richard Kubana ushinzwe ubukangurambaga n’abakorerabushake b’urubyiruko, yavuze ko ikibazo cy’abantu barumwa n’imbwa kigomba gufatirwa ingamba zihuriweho n’inzego zose.

Yagaragaje ko mu mwaka umwe abantu barenga ibihumbi bitatu barumwe n’imbwa mu Rwanda, asaba abaturage n’abakorerabushake gufatanya mu gutanga amakuru y’aho imbwa ziri kugira ngo zikingirwe.

Nanone kandi Umuyobozi wa Mission Rabies, Dagmar Mayer, na we yagaragaje ko indwara y’ibisazi by’imbwa ishobora gukumirwa burundu igihe imbwa zikingiwe ku rugero rufatika. Aho yashimangiye ko nta muntu wagombye gupfa azize iyi ndwara mu gihe hari uburyo bwo kuyirinda.

Imibare y’Ikigo k’Igihugu Cyita ku buzima RBC, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 abantu 3,227 barumwe n’imbwa mu Rwanda. Muri uwo mwaka kandi abantu batanu barwaye indwara y’ibisazi by’imbwa, kandi iyi ndwara akenshi ihitana uyirwaye.

Ku rwego rw’Isi, imibare y’Umuryangi wita ku buzima WHO, igaragaza ko buri mwaka abantu barenga ibihumbi 60 bapfa bazize indwara y’ibisazi by’imbwa, aho abana bari munsi y’imyaka 15 bangana na 40% by’abahitanwa na yo.

U Rwanda rukaba rufite intego yo kurandura burundu iyi ndwara bitarenze mu 2030, binyuze mu gukingira imbwa ku bwinshi, ubukangurambaga mu baturage no gufatanya kw’inzego zitandukanye.

Hatangiye igikorwa cyo gukingira imbwa mu mugi wa Kigali

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities