Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Kenya, Kenya Meteorological Department cyatangaje ko muri Kenya hashobora kwiyongera ubwandu bwa Malaria bukagera ku rwego rw’icyorezo, bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi byagaragajwe muri raporo yashyizwe hanze ku wa 4 Mata 2026, igaragaza ko uduce dukomeje kwakira imvura nyinshi dushobora kwibasirwa cyane n’iyi ndwara, kubera ko amazi menshi atuma imibu yororoka ku bwinshi.
Raporo igaragaza ko mu burengerazuba bwa Kenya, cyane cyane mu Ntara ya Kisii County, hashobora kugaragara ubwandu buri hejuru cyane, aho abahatuye bashobora kwandura ku kigero kigera hafi kuri bose bitewe n’imiterere yaho.
Hari n’utundi duce twagaragajwe ko dufite ibyago byo kwibasirwa, harimo Nandi County aho ibyago biri hejuru y’ikigero cya 60%, ndetse na Kakamega County ifite ibyago biri hafi ya 27%.
Kenya Meteorological Department ivuga ko niba imvura ikomeje kugwa cyane, ishobora gutuma ubwandu bwa Malaria bwiyongera cyane bukava ku rwego rusanzwe bukagera ku rwego rw’icyorezo, bitewe n’uko imibu iba myinshi cyane.
Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, Leta ya Kenya yasabye abaturage, cyane cyane abatuye mu duce dufite ibyago byinshi, gufata ingamba zirimo gusukura ibibanza, gukuraho ibidendezi by’amazi, gutema ibihuru, gukoresha inzitiramibu zifite umuti wica imibu, ndetse no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso bya Malaria.
Raporo ya World Health Organization iheruka igaragaza ko hagati ya 2024 na 2025, ku Isi hose habaruwe abantu barenga miliyoni 282 banduye Malaria, mu gihe abarenga 610,000 yahitanye.
Muri Kenya honyine, abarenga miliyoni eshanu banduye iyi ndwara, ibintu byatumye inzego z’ubuzima zongera gukaza ingamba zo kuyirwanya no kuyikumira hakiri kare.

Kenya Malaria ishobora kuba icyorezo gikaze
















































































































































































