Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cy’ingenzi cyo kwemera ku mugaragaro tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi byemejwe n’itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Gretchen Whitmer ku wa 7 Mata 2026.
Muri iri tangazo, uyu muyobozi yise uyu munsi “Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, agaragaza ko ari intambwe igamije guha agaciro ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zishwe mu buryo bwateguwe kandi ndengakamere.
Guverineri Whitmer yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyemewe ku rwego mpuzamahanga, cyemejwe n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango w’Abibumbye n’izindi nzego mpuzamahanga. Yashimangiye ko ubwicanyi bwakorezwe mu buryo bunoze, bukibasira abagabo, abagore n’abana, bugasiga ibikomere bikomeye ku barokotse ndetse no mu miryango yabo.
Iri tangazo rinagaragaza ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, washyizweho mu 2003, hagamijwe gukomeza kwibuka, gushyigikira abarokotse no gukumira ibyaha nk’ibi mu gihe kizaza.
By’umwihariko, ubuyobozi bwa Michigan bwagaragaje impungenge ku gukomeza kugaragara kw’ingengabitekerezo igoreka amateka, ihakana cyangwa igabanya uburemere bwa Jenoside, bushimangira ko hakenewe uburezi n’ubukangurambaga bushingiye ku kuri.
Icyemezo cya Michigan cyashimishije cyane Abanyarwanda batuye muri iyi leta ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside. Perezida wa Ibuka USA, Marcel Mutsindashyaka, yashimiye ubuyobozi bwa Michigan, avuga ko iki cyemezo gifite agaciro gakomeye mu kubungabunga ukuri ku mateka.
Yagize ati: “Iri tangazo ni isezerano ryo kubaha ukuri. Kwita Jenoside izina ryayo nyaryo, Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uguha icyubahiro abayizize no kwemera ukuri abarokotse bamaze imyaka myinshi baharanira.”
Yongeyeho ko gukoresha izina nyaryo rya Jenoside ari ingenzi mu kurwanya abagerageza kuyipfobya cyangwa kuyigoreka.
Caleb J. Uwagaba, nawe uyobora umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Michigan, yagaragaje ko iki cyemezo gifasha mu gukomeza gusigasira amateka no kubaka ubumwe.
Yagize ati: “Iri tangazo riha agaciro ubuzima bwatakaye, rigashimangira ukuri ku mateka yacu kandi rigashyigikira abarokotse mu rugendo rwo gukira ibikomere. Rinongerera imbaraga ibikorwa byo kubaka ubumwe, ubwiyunge no guhererekanya aya mateka ku bisekuru bizaza.”
Michigan yiyongereye ku zindi leta zo muri Amerika zamaze kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugaragaro, igaragaza uruhare mpuzamahanga mu kubungabunga amateka no kurwanya ihakana ryayo.
Abanyarwanda batuye muri iyi leta bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka binyuze muri gahunda yo Kwibuka, imara iminsi 100 buri mwaka, igamije gusigasira amateka no kuyageza ku rubyiruko.
Ibuka USA yasabye izindi nzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikiza uru rugero, zigashyira imbere ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye iki cyemezo, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu gukomeza guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi asigasirwa kandi agahabwa agaciro akwiriye ku rwego mpuzamahanga.

Guverineri wa Michigan, Gretchen Whitmer
















































































































































































