Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

“Hari Abanyamakuru…Rwose Bafite Umurengwe Batita k’Umwihariko w’Amateka y’Irondabwoko na Jenoside”, Minisitiri Bizimana

Minisitiri Bizimana yasabye abanyamakuru kwita ku mateka ya Jenoside aho kuyapfobya

Mu gihe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye bakomeje gushimangira uruhare rukomeye rw’itangazamakuru n’abanyapolitiki mu kubungabunga ukuri no kurinda sosiyete gusubira mu mateka mabi.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), aho hibukwaga abanyamakuru n’abakozi b’itangazamakuru bishwe muri Jenoside, bazira inkomoko yabo n’ukuri baharaniraga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko amagambo n’ibitekerezo bitangazwa n’abafite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda bigomba kwitonderwa cyane, cyane cyane mu gihugu gifite amateka akomeye ya Jenoside.

Ati: “Hari abanyamakuru, abiyita abanyapolitiki n’abandi, rwose bafite umurengwe. Batazirikana, batita ku mwihariko w’amateka y’irondabwoko, na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana bwayo, yabaye muri iki Gihugu.”

Yongeyeho ko imizi y’itangazamakuru ryabaye intandaro y’urwango mu Rwanda itari iya vuba, ahubwo ifite inkomoko mu myaka ya mbere ya politiki y’amacakubiri. Ati: “Itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka ya politiki mabi.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko n’ibinyamakuru byagiye bishyirwaho mu bihe byashize byakoreshejwe nk’intwaro yo gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, bityo ashimangira ko ibyo byabaye isomo rikomeye rikwiye gutuma itangazamakuru ryo muri iki gihe rirushaho kwitwararika, agira ati: “Za Kangura zifite aho zibikomora, si zo zabitangiye.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Gakwenzire Philbert, we yagaragaje ko kubaka umuco ushingiye ku mahoro n’ubworoherane ari bwo buryo bwonyine bushobora gutuma amateka mabi atazisubiramo ukundi.

Ati: “Ni yo nzira nyayo yo kwerekana ko ibyabaye [Jenoside yakorewe Abatutsi] bitazongera kubaho ukundi. Abanyarwanda twese, inshuti zacu n’abandi bose bafite ubushake n’umutima tugomba kwamagana abarangwa n’iyo myitwarire idusubiza mu icuraburindi.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Gakwenzire Philbert

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Umuyobozi Mukuru Cléophas Barore yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside batishwe n’ibyo bakoze, ahubwo bishwe n’uko bavutse.

Ati: “Kuba bari ibimenywabose, kuba barakoraga ibyakundwaga ntibyabarengeye, ahubwo byabaye impamvu yo guhigishwa uruhindu.”

Minisitiri Bizimana & Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru Barore

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Dan Ngabonziza, na we yibukije ko umwuga w’itangazamakuru ugomba gukomeza gushingira ku kuri no kubaka icyizere mu baturage.

Ati: “Uyu munsi nk’umuryango mugari w’itangazamakuru twaje hano ngo twibuke bagenzi bacu bishwe bazira uko bavutse no gukomera ku kuri.”

Yakomeje ahumuriza imiryango yabuze ababo, anashimangira ko abazize Jenoside batazibagirana.

Ati: “Tuzahora tuzirikana ubutwari n’ubuzima bw’abacu bishwe. Indangagaciro basize ni zo ziduha imbaraga zo gukomeza kubaka uyu mwuga mu Rwanda rutumbereye iterambere ritagira uwo riheza.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) Dan Ngabonziza

Abitabiriye iki gikorwa bose bahurije ku kuba kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside atari ukubunamira gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka itangazamakuru rifite inshingano, rishingiye ku kuri, kandi ritazongera kuba igikoresho cy’urwango n’amacakubiri.

Minisitiri Bizimana yasabye abanyamakuru kwita ku mateka ya Jenoside aho kuyapfobya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Hongiriya, Ambasaderi w’u Rwanda, Marguerite Françoise Nyagahura, yagaragaje ko urubyiruko ari...

Politiki

Perezida Ismail Omar Guelleh yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Djibouti ku majwi angana na 97,81%, mu matora aheruka muri icyo gihugu, yabaye ku...

Amakuru

Amakuru y’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko Ubushinwa butegura koherereza Irani uburyo bushya bwo kurinda indege (air defense systems) mu byumweru...

Ubuzima

Mu Rwanda, imibare mishya igaragaza ko abantu bagana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bakomeje kwiyongera, ibintu byerekana ko iki kibazo kiri gufata indi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities