Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Uganda Yatangiye Gukoresha Umuti wa  Lenacapavir mu Guhangana  na SIDA

Abaturage bo muri Uganda batangiye guhabwa urukingo rurwanya kwandura SIDA Lenacapavir

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yatangiye ku mugaragaro gutanga umuti mushya witwa Lenacapavir, ugamije gufasha mu gukumira ubwandu bwa Virusi itera Sida, mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya iki cyorezo kimaze igihe kirekire cyibasira isi.

Uyu muti uterwa mu rushinge rimwe buri mezi atandatu, aho ufasha umubiri kurinda kwandura ku kigero kiri hejuru cyane. Iyo virusi igerageje kwinjira mu mubiri, ihura n’utunyangingo tuyica vuba ku buryo idashobora gukwirakwira mu maraso.

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Lenacapavir cyabereye mu Mujyi wa Lira ku wa 18 Mata 2026, aho abayobozi mu rwego rw’ubuzima bagaragaje ko ari indi ntambwe ikomeye mu guhangana n’icyorezo cya Sida.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng, yavuze ko gutangira gutanga uyu muti ari intambwe igaragara mu rugendo rwo kugabanya ubwandu bushya no kugana ku ntego yo kurandura Sida.

Ati: “Uyu munsi ni amateka akomeye kuri Uganda mu rugendo rwo kurandura burundu SIDA bitarenze mu 2030. Lenacapavir igiye gufasha cyane cyane abari mu byiciro byugarijwe n’iki cyorezo.”

Yasobanuye ko gahunda yo kuwutanga izatangirira mu turere twibasirwa cyane, aho amavuriro arenga 100 yamaze guhabwa amahugurwa ajyanye n’uko ukoreshwa, kandi biteganyijwe ko aziyongera mu gihe kiri imbere kugira ngo serivisi igere ku baturage benshi.

Minisitiri Aceng yagaragaje ko nubwo uyu muti utanga ubwirinzi bukomeye, atari urukingo rwa Sida, bityo ko abawukoresha bagomba gukomeza ingamba zisanzwe zirimo kwisuzumisha no kwirinda.

Ati: “Uyu muti nturinda gutwara inda cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu gukoresha agakingirizo bikiri ingenzi.”

Uganda imaze gutera intambwe igaragara mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA, aho bwavuye ku bantu ibihumbi 96 mu 2010 bukagera ku bihumbi 37 mu 2025, nubwo mu rubyiruko ikibazo kigikomeje kugaragara ku rwego ruri hejuru.

Abasesenguzi mu by’ubuzima bavuga ko Lenacapavir ishobora kugira uruhare runini mu kugabanya ubwandu bushya, cyane cyane mu byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Iyi gahunda ishyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga irimo Global Fund, World Health Organization ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Uyu muti wakozwe n’uruganda Gilead Sciences, ukaba uri mu migambi yo gukwirakwizwa ku buryo uzagera nibura ku bantu miliyoni eshatu mu mwaka wa 2028, ufashijwe na United States n’abafatanyabikorwa bawo.

Ibi byose bigamije kongera amahirwe yo kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA muri Uganda no mu karere muri rusange, ndetse no kugera ku ntego mpuzamahanga yo kuyirandura mu myaka iri imbere.

Abaturage bo muri Uganda batangiye guhabwa urukingo rurwanya kwandura SIDA Lenacapavir

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities