Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Abaturage n’Inzego z’Ubuzima Batangaza ko Ingamba zo Kurwanya Malariya Zitanga Umusaruro

Gutera umuti wica imibu mu nzu biri mu bifasha kwarwanya malariya

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhashya indwara ya malariya, abaturage n’inzego z’ubuzima barahamya ko ingamba zirimo gutera imiti yica imibu mu nzu zatangiye gutanga umusaruro ugaragara.

Dusabe Fatuma, umwe mu batuye mu gace katewe iyi miti, avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Yagize ati: “Nkimukira hano twese twahoraga turwaye, ariko aho gahunda yo kuduterera umuti yaziye dushobora kumara umwaka ntawurwaye malariya. Baraguteye umuti ntaho uhurira na malariya.”

Nubwo hari abagiye bagaragaza impungenge ku ngaruka z’iyi miti, Dusabe we abamara impungenge, anabasaba kwakira neza iyi gahunda ya Leta. Yagize ati: “Uyu muti nta kibazo rwose, mfite abana barwara am’aleliji, ariko nabo ntacyo ubatwara. Icyo nabwira abantu, nuko bareka abajyana b’ubuzima bakabaterera iyi miti kuko irafasha, kuko uretse kwica imibu yica n’utundi dukoko.”

Dusabe Fatuma umuturage waterewe umuti wica imibu mu nzu

Ku ruhande rw’inzego z’ubuzima, HABANABAKIZE Epaphrodite, ushinzwe ubwirinzi bwa malariya mu Kigo cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko guterera imiti mu nzu ari imwe mu ngamba zifite uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu. Yagize ati: “Ahantu henshi iyo duteye umuti neza, bigabanyaho birenga 90% byo kwandura iyi ndwara. Gisagara iri mu turere twari dufite abarwayi benshi bagera 67,000 mu Ukwakira 2025, ariko uyu munsi yagabanyutseho hejuru ya 80%. Muri iyi gahunda ku rwego rw’igihugu tuzatera mu mirenge 96.”

Ibi bihamya ko gahunda zo kurwanya malariya zirimo gutanga umusaruro, by’umwihariko iyo zishyizwe mu bikorwa neza kandi abaturage bagafatanya n’inzego zibishinzwe.

Ku rundi ruhande, imibare mishya igaragaza ko indwara ya malariya iri kugenda igabanuka mu gihugu. Mu mwaka wa 2024-2025 habaruwe abarwayi basaga 1,131,314, ariko kuva mu 2025 kugeza muri Werurwe 2026 umubare ukagabanuka ukagera ku 928,616.

Mu turere twagaragayemo ubwandu bwinshi hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, Gisagara ni yo yaje ku isonga ifite abarwayi 216,350, ikurikirwa na Gasabo yari ifite 98,077. Gusa mu kwezi kwa Werurwe 2026 honyine, Akarere ka Ngoma ni ko kari gafite abarwayi benshi bagera ku 5,839, kagakurikirwa na Kayonza ifite 5,709.

Iyi mibare igaragaza ko nubwo hari aho malariya ikigaragara cyane, ingamba zafashwe zirimo gutera imiti yica imibu mu nzu no gukwirakwiza inzitiramibu zatangiye kugira uruhare mu kugabanya ubwandu.

Kugeza ubu, inzitiramibu zisaga miliyoni zimaze gutangwa hirya no hino mu gihugu, mu gihe hari izindi ziteganyijwe gutangwa, mu rwego rwo kurushaho gukaza ingamba zigamije kurinda abaturage no kugera ku ntego yo kugabanya malariya ku kigero cya 70% bitarenze umwaka wa 2030.

Gutera umuti wica imibu mu nzu biri mu bifasha kwarwanya malariya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities