Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yongeye gushimangira ko guteza imbere ubuzima bwiza n’umutekano ku kazi ari inkingi ikomeye mu kuzamura umusaruro w’abakozi no guteza imbere igihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mutekano n’ubuzima bwiza mu kazi. Ibi birori byahurije hamwe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abakozi.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nkulikiyinka yasabye inzego za Leta n’iz’abikorera gufatanya mu gushyiraho ingamba zirambye zigamije guteza imbere ubuzima bwiza mu kazi, abigaragaza nk’ishoramari rifite inyungu ku rwego rw’ibigo ndetse n’igihugu muri rusange.
Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yavuze ko aho abantu bakorera hakwiye kuba heza, hatekanye kandi hubahiriza agaciro ka buri wese, kuko ari byo bituma abakozi bakora batekanye kandi bafite imbaraga.
Yagaragaje ko gushyira imbaraga mu mibereho myiza y’abakozi bitanga umusaruro urambye, kuko bifasha ibigo gukomera no guhangana n’ibibazo, bityo bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Ibi birori byabaye umwanya wo kongera kwibutsa akamaro ko kurengera ubuzima bw’abakozi, no gushishikariza buri rwego kugira uruhare mu kubaka ahakorerwa hizewe kandi hatekanye.

Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka yasabye ko aho abantu bakorera hagomba kuba ari heza mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza



















































































































































































