Mu Midugudu ya Remera na Nyamiseke yo mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhangoyy, abaturage bavuga ko batewe impungenge n’ubwiyongere bw’abakobwa babyarira iwabo, ibintu bavuga ko bikomeje kuremerera imiryango ikennye isanzwe ibayeho mu buzima bugoye.
Aba baturage, benshi batunzwe no kubumba inkono, bavuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubafasha kuva mu bukene bukabije, ikibazo cy’abakobwa babyara bakiri bato gikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’imiryango yabo n’iy’abana bavukira muri ubwo buzima.
Mukakalisa Scolastica yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko ikibazo cyabaye gikomeye mu muryango we kuko asigaye arera abuzukuru benshi nyuma y’uko abakobwa be babyariye iwabo. Ati: ”Mfite abakobwa batatu bamaze kubyarira mu rugo, kandi bansigiye abana ubu nijye ubarera.”
Abaturage bavuga ko amafaranga bakura mu mirimo yabo adahagije kugira ngo babashe gutunga iyo miryango iba yagutse. Mukarwaya Monique wo mu Mudugudu wa Remera agira ati: “Dufite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, kandi abenshi ni abuzukuru babyawe n’abo bakobwa bacu.”
Ndererehe André yavuze ko nubwo ikibazo gihari, hari gahunda za Leta zafashije abaturage kubona imibereho myiza irimo uburezi bw’abana. Ati: “Twifuza ko ubuyobozi bushakira aba bakobwa babyarira iwabo imyuga kugira ngo babashe kwita kuri abo bana.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwatangiye ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo, harimo ibiganiro bihabwa urubyiruko ku buzima bw’imyororokere no gukumira inda zitateguwe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko hari gahunda yiswe “Masenge nawe Marume nganiriza” iri gufasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka zo kubyara imburagihe n’uburyo bwo kwirinda.
Ati: “Dufite kandi umufatanyabikorwa ari we Itorero EAR, turimo dufatanya kwigisha abakobwa babyaye ndetse n’imiryango yabo kugira ngo yite ku burere bw’abana neza.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko hari gahunda yo gufasha bamwe muri abo bakobwa gusubira mu ishuri no kubona amahugurwa y’imyuga, mu gihe abafite ibibazo byatewe n’ababateye inda bazafashwa kubona ubutabera binyuze mu nzego zibishinzwe.
Abaturage bo muri aka gace basaba ko hakongerwa ubukangurambaga n’ubufasha bwihariye ku rubyiruko kugira ngo ikibazo cy’inda zitateguwe n’ubukene bukomeje kugariza iyi miryango kigabanuke.
Ivomo: @umuseke
























































































































































































