Urubyiruko rurenga 90 rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakora mu miryango iharanira amahoro, rwasoje amahugurwa y’iminsi ine yabereye mu Karere ka Rubavu agamije kongerera ubushobozi mu kurwanya imvugo z’urwango zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, aho abahuguwe bagaragaje ko bungutse ubumenyi buzabafasha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no guhangana n’abakwirakwiza amakuru y’ibinyoma ndetse n’ubutumwa bushobora guteza amacakubiri.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bagiye gukoresha ubumenyi bahawe mu gukangurira abandi gukoresha neza murandasi no guharanira amahoro.
Bati: “Amasomo twaherewe hano natwe tugiye kuyasangiza ibyo dukuye hano. Twebwe dukoresha murandasi, twiyemeje ko tugiye gukora ibishoboka byose tugasubiza abandika ubutumwa bwandikwa buhembera inzangano, busebya leta y’u Rwanda, tugaragaza ukuri gufite ibimenyetso. Aho kugira ngo u Rwanda rusobanurwe n’umuntu waruvuyemo muri 70, twe tururimo uyu munsi tugomba kubikora kuko hari byinshi tubona kandi tuzi.”
MUKAYIRANGA Laurance ukorera Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko kugira ngo urubyiruko rushobore kuba umusingi w’amahoro n’ubumwe, rukwiye gushingira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no gusobanukirwa amateka y’igihugu.
Yagize ati: “Kugira ngo mube abahagarariye amahoro, mugomba kugira indangagaciro z’ubunyarwanda. Nanone kandi ubumenyi mukeneye bwose buri mubitabo, amateka yose y’u Rwanda ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi, byakozweho ubushakashatsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, na we yasabye urubyiruko gukoresha neza imbaraga rufite, arwibutsa ko imbuga nkoranyambaga zishobora kubaka cyangwa gusenya bitewe n’uburyo zikoreshwa.
Ati: “Mufite imbaraga nyinshi cyane, iyo zikoreshejwe mu byiza zikora ibintu bikomeye cyane, murabizi ko urubyiruko ari narwo rwabohoye igihugu, ariko kandi abazikoresheje nabi bakijandika muri Jenoside bari bagiye kurangiza igihugu.”
Yakomeje asaba urubyiruko kujya rubanza gutekereza ku ngaruka z’ibyo rushyira ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kubisangiza abandi.
Ati: “Ntabwo twaterwa ngo natwe twitere, kuko abadutera barahari. Mbere yo gushiraho ikintu, ugomba kumanza kwibaza niba icyo kintu ari ukuri, niba cyubaka, cyangwa se niba gikomeza ubumwe bw’abanyarwanda.”
Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye na MINUBUMWE ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP.
Abateguye aya mahugurwa bavuga ko agamije gutuma abakoresha imbuga nkoranyambaga baba abambasaderi b’amahoro, bafite ubushobozi bwo gusubiza mu buryo bwubaka ku butumwa bw’urwango n’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yasabye urubyiruko kwitwararika mubyo rushira ku mbuga nkoranyambaga




















































































































































































Kakuze Jessy
May 23, 2026 at 09:28
Turabashimiye. Aya mahugurwa agere kuri benshi bashoboka.
Muzatekereze no kugushimira ababigezeho ( gukoresha imbuga nkoranyambaga ) mu bikorwa byiza