Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima: Afurika ikwiye kwifashisha AI mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru y’ubuzima

Dr. Sabin yagaragaje ko ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano rishobora kuba inkingi ya mwamba mu buvuzi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwihutisha uburyo bwo gukusanya no gusangizanya amakuru y’ubuzima, ashimangira ko ubwenge buhangano (AI) bushobora gufasha mu gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku makuru yizewe.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga yiga ku ikusanyamakuru ry’ubuzima, yahuje inzobere n’abayobozi bo mu rwego rw’ubuzima baturutse mu bihugu birindwi bya Afurika birimo Burkina Faso, Ethiopia, Liberia, Senegal, Sierra Leone, Togo na Zambia.

Dr. Nsanzimana yavuze ko Afurika ikwiye kwigira no kubaka ubushobozi bwayo mu bushakashatsi aho gukomeza kwishingikiriza ku makuru asesengurwa n’abaturutse hanze y’umugabane.

Yagize ati: “Nyamara abahanga, dufite ubumenyi, dufite impuguke ndetse n’ikoranabuhanga rihagije ryatuma twikorera ibyo bikorwa twenyine, aho gukomeza kubiharira abandi ngo babidukorere ntanibyo bazi.”

Yakomeje agira ati: “Impamvu n’uko iyo undi ari we ufatira igihugu cyawe ibyemezo, akenshi ntibiba bihuye neza n’ibikenewe kuko aba adasobanukiwe neza imiterere y’ibibazo byawe n’ibyo ushaka kugeraho. Hari n’igihe ibihugu bitandukanye bihabwa ibisubizo bimwe, nyamara ibibazo bifite bitandukanye.”

Minisitiri Nsanzimana yanagaragaje ko ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS), bukorwa buri myaka itanu, budatanga amakuru ajyanye n’igihe, bityo bikadindiza ifatwa ry’ibyemezo byihuse.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwa DHS butanga amakuru y’ibyabaye mu myaka itanu ishize. Muri icyo gihe, umwana aba yaravutse ndetse yaratangiye no gukura. Bivuze ko ayo makuru aba yaratanzwe atinze cyane ku buryo atagifasha mu gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku bihe biriho”.

Agaragaza urugero rw’u Rwanda, yavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubusesenguzi ku Makuru y’Ubuzima hakoreshejwe Ubwenge Buhangano (NHIC) kiri gufasha gukurikirana amakuru y’ubuzima mu gihe nyacyo no gutahura ibibazo bikihagaragara.

Yagize ati: “Iki kigo cya NHIC ushobora kwicara muri icyo cymba ukahava umenye uko igihugu cyose giteye mu buzima, ukamenya abagize umuriro mwinshi mu gihugu, ababyeyi babyaye n’abagize ibibazo babyara, abana bavutse n’ibiro bavukanye, ahavutse icyorezo n’ibindi byose dusigaye tubibona mu cyumba kimwe nyamara mbere byarasabaga inama nyinshi.”

Ikigo NHIC cyatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Mata 2025, kigamije guhuza no gusesengura amakuru y’ubuzima aturuka hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gufasha abafata ibyemezo gutegura politiki na gahunda zishingiye ku makuru y’ukuri.

Dr. Sabin yagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora kuba inkingi ya mwamba mu buvuzi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities