Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Meteo Rwanda iteganya imvura nyinshi mu Muhindo wa 2026

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2026, kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1,000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo Rwanda ivuga ko impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo iri hagati ya milimetero 279 na 962, mu gihe imvura y’uyu mwaka iteganyijwe guterwa ahanini n’ubushyuhe buri hejuru y’impuzandengo mu gice cyo hagati n’iburasirazuba bw’Inyanja ya Pasifika, ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Ubuhinde. Ibi biteganyijwe kongera ubuhehere bw’umwuka bugera mu Rwanda.

Muri rusange, Meteo Rwanda ivuga ko Nzeri 2026 izarangwa n’imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa muri uko kwezi, ariko imvura ikagenda yiyongera mu mezi akurikiraho. Iri teganyagihe rivuga ko uko imvura izagwa mu Muhindo wa 2026 ishobora gusa n’iyagaragaye mu myaka ya 1997 na 2023.

Ku bijyanye n’igihe imvura izatangirira, mu bice bimwe by’igihugu iteganyijwe hagati ya 15 na 22 Nzeri, mu gihe ahandi izatangira hagati ya 22 na 29 Nzeri. Mu bice bimwe by’Amajyepfo, Kigali n’Iburasirazuba, itangira ryayo rishobora kugera hagati ya 29 Nzeri na 6 Ukwakira, naho mu Karere ka Kirehe no mu bice bimwe bya Ngoma na Kayonza rikazatangira hagati ya 6 na 13 Ukwakira 2026.

Meteo Rwanda iteganya ko imvura nyinshi kurusha ahandi, iri hagati ya 800 na 1,000 mm, izagwa mu Karere ka Nyamasheke, mu burengerazuba bwa Rutsiro na Karongi, mu burengerazuba no mu majyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no mu burasirazuba bwa Rusizi.

Mu bindi bice, imvura iri hagati ya 600 na 800 mm iteganyijwe mu turere turimo Musanze, Gakenke, ibice bya Nyaruguru, Burera, Muhanga, Nyamagabe ndetse n’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu bice bimwe birimo Kigali, Gicumbi, Rulindo, Huye, Nyanza, Ruhango, Nyagatare na Kamonyi, hateganyijwe imvura iri hagati ya 450 na 600 mm, mu gihe ibindi bice by’Amajyepfo n’Iburasirazuba ndetse n’ibice bimwe bya Kigali bizabona hagati ya 300 na 450 mm.

Imvura izarangira mu Kuboza

Teganyagihe rya Meteo Rwanda rivuga ko imvura y’Umuhindo izatangira kugabanuka no kurangira mu byiciro bitandukanye. Mu bice byinshi birimo Kigali, Iburasirazuba, ibice byinshi by’Amajyepfo n’Amajyaruguru, biteganyijwe ko izacika hagati ya 15 na 22 Ukuboza 2026. Mu bice byinshi by’Iburengerazuba ndetse n’ibice bisigaye bya Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru, izacika hagati ya 22 na 29 Ukuboza 2026.

Meteo Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, MINEMA, MINAGRI na RAB, yasabye inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ndetse n’abaturage muri rusange gukoresha iri teganyagihe mu gutegura ibikorwa no gukumira ingaruka zishobora guterwa n’imvura.

Muri izo ngaruka harimo inkuba n’umuyaga mwinshi, cyane cyane mu ntangiriro z’igihembwe, amahindu, imyuzure ndetse n’inkangu zishobora kwibasira ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri.

Meteo Rwanda ivuga ko iri teganyagihe rizajya ryunganirwa n’andi makuru atangwa ku rwego rw’ukwezi, iminsi 10, iminsi 7, iminsi 5, amatangazo y’imbuzi ndetse n’iteganyagihe ritangwa buri munsi. Abakeneye ibisobanuro birambuye bashobora kuvugana na Meteo Rwanda cyangwa bagahamagara kuri 6080, nimero itishyurwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities