Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Abafite ibisigisigi bya COVID-19 barasaba kwitabwaho byihariye

Abafite ibisigisi bya COVID-19 barasaba ko bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kubakurukirana kandi bakaba bakoherezwa mu buvuzi.

Ibi barabivuga mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko 10% by’abakize COVID-19 bagaragaza ibibazo bitandukanye bakomora kuri iki cyorezo.

Uyu utarifuje ko amazina ye avugwa, yigeze kwandura COVID-19 ishuro ebyiri zose ariko ubu ni bwo atangiye kumva ingaruka zayo kuko tumuvugisha yatubwiye ko ahumeka bimugoye akaba afite impungenge z’ubuzima bwe.

Ibi binemezwa na Dr. Jules Ntwari wo mu bitaro bya Kibagabaga na Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Bamwe mu bageze kurwara COVID-19 barifuza ko hashyirwaho itsinda ry’abaganga ryihariye rishinzwe ku bafasha ndetse bakanunganirwa mu buvuzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr. Edson Rwagasore yemeje ko hari benshi barimo kugaragaza ibimenyetso by’indwara batewe no kurwara COVID-19 bityo mu bitaro byose biri mu gihugu hari itsinda ryashinzwe kubitaho.

Mu Rwanda buri Cyumweru hagaragara abanduye COVID-19 bari munsi y’icumi bakitabwaho nkuko Dr. Edson Rwagasore abisobanura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku Isi (OMS) ryagaragaje ko 10% by’abarwaye COVID-19 bose barimo kugaragaza ingaruka z’ubuzima batewe n’icyo cyorezo.

Mu Rwanda ho, izi ngaruka zagaragaye ko abantu 100 kuri buri bantu 1000 bigeze kuyandura no kurwara.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities