Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha ab’ahungu _Ubushakashatsi

Panorama

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington, bukorerwa mu bihugu 204 hifashishijwe ndetse n’ubwakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS/WHO, guhera mu 1990 kugera 2023, bugaragaza ko abana b’abakobwa 18.9% aribo bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina mbere y’uko buzuza imyaka y’ubukure, mu gihe abana b’abahungu ari 14,8%.

Ibi bigaragaza ko umukobwa umwe muri batanu n’umuhungu umwe muri barindwi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri hohoterwa rigaragara ryiganje cyane cyane mu bihugu bya Aziya y’Amajyepfo ku bagore, ndetse no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku bagabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bakorewe iri hohoterwa bakiri bato bakunda kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, guhangayika, kubatwa n’ibiyobyabwenge, no kugira izindi ndwara zandurira mu mibanano mpuzabitsina.

Dr Emmanuela Gakidou wari uyoboye ubu bushakashatsi avuga ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo kizwi ariko Isi ikaba yananiwe kugikemura.

Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ni guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuzima bwe, gusa mu bigaragara Isi yananiwe kubikemura.”

Abakoze ubushakashatsi bakomeza bavuga ko imibare nyayo y’abana bakorerwa ihohoterwa ishobora kuba ari myinshi kurenza iyo babonye kuko abenshi badakunze gutanga ibirego kuko baba ari abana.

Bagaragaza ko abakorerwa iri hohoterwa baba bakiri bato cyane ku buryo ari ikibazo giteje inkeke. Urugero mu bakobwa bamaze kugeza imyaka 25, 41,6% byabo bahohotewe batarageza imyaka 16, naho 7,7% bahohotewe batarageza imyaka 12.

Gakidou avuga ko iyi mibare iteje ikibazo ndetse hakwiye kugira igikorwa vuba.

Yagize ati “Umubare w’abahohotewe ku myaka mike gutya uteje inkeke, ibihugu byose bigomba kugira icyo bikora, bikavugurura amategeko na politiki.”

Mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, hakurikiranwe amadosiye 4.567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.

RIB itangaza ko ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ari 4.646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767 b’abagabo n’abagore 134.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities