Urugaga rw’abikorera (PSF) rwatangaje ko abana bari munsi y’imyaka cumi n’ibiriri batemerewe kwinjira mu Imurikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 23, kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iri murikagurisha rizamara iminsi 20, kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Steven, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa 09 Ukuboza 2020 aho Imurikagurisha mpuzamahanga rizabera i Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Yagize ati: “abana bari munsi y’imyaka cumi n’ibiri ntibemerewe kwinjira muri expo ndetse nibyicungo byabo ntibizinjira ndetse nibindi bikinisho byabo byose ntibizagaragaramo kuko kurinda umwana bigora muri kino gihe cyo kwirinda COVID-19.”

Akomeza asaba ababyeyi kutazazana abo bana mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka. Ati: “Nta gikoresho gipima uburebure bw’umwana ufite imyaka 12 nta n’umunzani upima ibiro by’umwana ufite imyaka 12. Ni yo mpamvu tubasaba gukora ibyubahirije amategeko”.
Yanavuze ku mpamvu Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, mu rwego rwo kugabanya impamvu (risk) zatuma habaho ikwirakwira rya COVID-19, rwavanyemo inganda za Skol na Bralirwa ariko resitora zizakora uko bisanzwe.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko ntawemerewe kunywa inzoga mu imurikagurisha mpuzamahanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ati: “Kunywa inzoga ntibyemewe keretse ku barimo gufata amafunguro. Ikindi nuko guha umwana ibisindisha ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Yibutsa kandi ko expo izaba ariko ko idakuyeho COVID-19. Izabaho kandi hakurikizwe amabwiriza y’ubwirinzi bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Yongeraho ati: “Turizeza umutekano muri expo cyane ko hazaba hari ibiro bya polisi bizajya byifashishwa mu gihe hari ugize ibibazo asaba bazitabira ko bakwiye kuzibuka gukoresha ikoranabuhanga bakirinda kugendana amafaranga mu ntoki.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko yafashije inganda nto n’iziciriritse by’umwihariko ibigo 40 bikaba byarabonewe aho bizamurikira (Stands). Iyi minisiteri kandi igaragaza ko mu imurikagurisha mpuzamahanga hazaba higanjemo ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Kugeza ubu PSF itangaza ko abazamurika ibicuruzwa byabo ari 373 bazaturuka mu bihugu 12, barimo abanyarwanda 301 n’abanyamahanga 72. Expo izajya itangira saa tatu za mu gitondo ifunge saa mbiri z’ijoro.
Munezero Jeanne d’Arc
