Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Abantu 22 baguye mu gitero cy’umwiyahuzi mu Bwongereza

Abantu 22 barimo bishwe abandi 59 barakomereka mu gitero cy’umwiyahuzi mu kigo Manchester Arena mu gihugu cy’u Bwongereza.

Nk’uko tubikesha BBC, uwo mwiyahuzi yiturikije igisasu mu bwinjiriro mu masaa yine n’igice z’ijoro (22:35) ku isaha yo mu Bwongereza (ku isaha ngengamasaha), ni ukuvuga ahagana saa sita  n’igice z’ijoro, ku wa mbere, hari igiteramo cy’umuririmbyi w’umunyamerika, Ariana Grande.

Igipolisi kivuga ko uwo mugabo yateye ari wenyene, na we yapfiriye muri icyo gitero, yiturikirijeho igisasu.

Imodoka zitwara abarwayi 60 nizo ziri mu kibanza iryo bara ryabereye, abakomeretse baravurirwa mu bitaro biri hafi yaho.

Umupolisi Ian Hopkins yagize ati ni “ibara riteye ubwoba” rigwiriye Greater Manchester.

Yavuze ko hagiye kwihutishwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’icyo gikorwa cy’iterabwoba.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities