Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru basaba kugira icyo bagenerwa ku ngengo y’imari

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ku bwisanzure bwerekanye ko itangazamakuru rifite uruhare rungana na 92% mu guteza imbere imiyoborere myiza mu gihugu.

Abanyamakuru barasaba Leta ko yakwiga uburyo ku ngengo y’imari yazajya igira icyo igenera itangazamakuru kugira ngo rirusheho kwiteza imbere.

Iyi ntero ku ruhare rufatika itangazamakuru ryigenga rigaragaza mu guteza imbere imyumvire myiza no gufasha abaturage mu kuyoboka gahunda za Leta mu kubungabunga umutekano, guteza imbere uburezi, guhugura, gutangariza abaturage inkuru z’ubuzima z’ingenzi yashimangiweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abanyamakuru (ARJ) ku bufatanye na RGB.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, Abanyamakuru bibumbiye mu matsinda 3 bigiye hamwe ibibazo by’ingutu bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi bishobora kubabera imbogamizi yatuma batabona amafaranga byaba mu bitangazamakuru byabo ariko no mu mashyirahamwe anyuranye bahuriyemo.

Ubushobozi bw’ubuyobozi bukuru bw’igitangazamakuru mu gucunga ubuzima bw’abanyamakuru (imikorere n’imibereho) bwa buri munsi byasubiwemo  aho byagaragaye ko abantu benshi bashinga ibitangazamakuru mu Rwanda bafite ubumenyi buhagajije ndetse n’ubunararibonye mu byo bakora.

Umwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati ”Abayobozi b’ibitangazamakuru babyica babizi, n’ubwo isoko ryo kwamamaza rikiri ikibazo gikomeye, ariko mu gihe cyose habonetse amafaranga avuye mu itangazamakuru agashorwa mu yindi mishanga ntagaruke ku isoko, biba ari ikibazo gikomeye.”

Yakomeje avuga kandi ko politike ya Leta igerageza gushyiraho amategeko afasha itangazamakuru gukorera mu mudendezo ariko itarashobora kurishyiriraho uburyo bwiza bwatuma itangazamakuru rihinduka uruganda rucura ndetse rwinjiza amafaranga nk’ubukerarugendo, imikino, ubucukuzi bw’amabuye y’ agaciro n’ ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ, Emmanuel Habumuremyi, avuga ko ibi biganiro bibaye ku munsi wa mbere bitangije ubushakashatsi buzakomeza gukorwa, mu rwego rwo kugaragaza icyakorwa kugira ngo itangazamakuru ryigenga rirusheho kwigira ku by’amafaranga.

Ati ”N’ubwo bigaragara ko inzira ikiri ndende ariko nizeye ko kuba abanyamakuru b’inraribonye bashoboye kugaragaza imbongamizi bahura nazo ndetse bakanatanga n’umuti w’icyakorwa, bishobora kuba urufunguzo rw’impinduka y’ubukungu mu itangazamakuru.”

Kongera amashyirahamwe y’abanyamakuru, abakozi b’inzobere batari abanyamakuru mu gukora imishinga, mu gucunga imari no mu kwamamaza ni bimwe mu bintu by’ingenzi bishobora gufasha mu iterambere rirambye ry’ibitangazamakuru.

Gaston Rwaka

3 Comments

3 Comments

  1. Grace MURAYIRE

    January 11, 2023 at 07:45

    AGAHINDA K’ INKOKO KAMENYWA N’ INKIKE YATOREWEMO!BIRACYAGORANYE KO LETA Y’ U RWANDA YASUKA AKANTU MURI PRIVATE MEDIA IFITE PRIORITIES NYINSHI NDETSE IFITE N’ IMPUNGENGE KO IMBWA ZAHAZE ZATANGA ICYUHO.

  2. Uziel Maniraguha

    January 11, 2023 at 07:48

    mu gihe cyose amasosiyete akomeye atazasaranganya adverts mu itangazamakuru igahora izigenera RBA ku bwinshi of course icyuho kizahoraho ubundi injabulo ku bikorera ibure.

  3. ALINE MUKIZA

    January 11, 2023 at 07:52

    Private media mu Rwanda yagize ubwitange bukomeye mu gusana imitima y’ abanyarwanda nyuma y’ ibikomere byasizwe n’ itangazamakuru rya Leta ya Kinani ndetse n’ ibindi binyamakuru byari byashinzwe bigamije kubiba amacakubiri niyo mpamvu rero LETA ikwiriye gutekereza journalists m buryo bwagutse..

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.