Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri b’Abanyarwanda beretswe ubuhanga bugezweho bwa Interineti ya 5G

Abanyeshuri berekwa bimwe mu bice bigize Laboratwari

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiriye urugendoshuri mu Bushinwa basogongejwe ku hazaza h’ikoranabuhangwa berekwa ubuhanga bugezweho bwa “5G network, Internet of Things (IOT) , Cloud computing, Big Data na Artificial Intelligence” butaragera mu Rwanda na henshi muri Afurika.

Iri koranabuhanga baryerekewe ku cyicaro cya Huawei mu Bushinwa ahasanzwe habera imurikagurisha ry’ikoranabuhanga muri Shenzhen.

Aba banyeshuri bose uko ari umunani bajyanywe na Huawei, biga mu mwaka wa nyuma ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bakaba baratoranyijwe hagendeye ku mishanga yabo yahize iyindi irimo iy’ikoranabuhahanga mu bwikorezi, ikoranabuhanga mu burezi, mu buhinzi, mu bucuruzi no mu buzima.

Usibye kuba aba banyeshuri bareretswe ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ry’ahazaza h’Isi, banagize amahirwe yo kwikorera ibintu bitandukanye mu nzu y’ikoranabuhanga (Lab) ya Huawei iri mu za mbere ku Isi ifite ikoranabuhanga rikomeye inaberamo amamurikagurisha akomeye mu ikoranabuhanga ku Isi.

Ndayambaje Pascal, umwe mu banyeshuri bari kurangiza amashuri mu ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda wagize amahirwe yo gukora uru rugendo mu Bushinwa yashimiye cyane Huwaei ku ikoranabuhanga rya “5G Network” irigutunganya kuko ari ryo rizoroshya mu guhuza Isi.

Ndayambaje yagize ati “Mu isi ifite interineti yihuta igitekerezo cyanjye cyo gufasha abarwayi mu bitaro hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse bakanishyura ariryo bakoresheje kizahita cyoroha kugishyira mu bikorwa no kujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ndetse bizorohera abantu mu mazu yabo guhanahana amakuru ku buryo bworoshye kandi buhendutse.”

Aba banyeshuri bose bahawe impamyabumenyi nyuma y’uru rugendo rukozwe bwa mbere n’abanyeshuri b’Abanyarwanda mu mushingwa wa Huawei mu Rwanda wiswe “Seeds for the Future Program.”

Holy Ranaivozanany, ukuriye iyi gahunda avuga ko ikorwa mu rwego rwo gushaka urubyiruko rufite impano mu ikoranabuhanga kuko isi yihuta ikeneye abakozi beza bashoboye kandi bafite n’impano mu ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bari mu Bushinwa mu rugendoshuri nibagaruka hari byinshi bazaba bigiyeyo bazabafasha mu buzima bwabo ndetse bafashe n’igihugu kugiteza imbere bishingiye kuri Huawei yabahaye ayo mahirwe yo kujya kwiga ikoranabuhanga.

Panorama

Aba banyeshuri babashije no kugeramu nzu y’ikoranabuhanga (Lab) ya Huawei

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities