Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi 125 i basoje imyitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Abapolisi 125 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba. Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye  no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.

Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda. Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku basojeiyo myitozo, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije Isi kurikumira, kurirwanya, gutahura ibikorwa by’abarikora no kuburizamo imigambi mibisha y’abakora iterabwoba bikaba bisaba guhora witeguye.

Yagize ati “N’ubwo mu Rwanda iterabwoba ritaragera ku rwego ruhambaye ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere, mu myaka mike ishize twahuye n’ibikorwa bimwe na bimwe byaryo aho abarwanyi ba FDLR bagerageje guhungabanya umutekano mu bice binyuranye by’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa bicye by’iterabwoba twabashije kubona mu gihugu cyacu,byaduhaye isomo rikomeye ry’uburyo tugomba guhora twiteguye gukumira no kurwanya ingaruka zaryo. Iyi myitozo rero ni ingenzi kuri iyi mpamvu kandi igomba gukomeza mu bihe bihoraho kugirango ubu bumenyi buzagere ku bapolisi benshi.”

Yaravuze kandi ati “Tugomba buri gihe guhora twiteguye guhagarika no kurwanya iterabwoba, dutanga ubumenyi bwa ngombwa kandi dushaka ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe kugirango tube twizeye ubwo bushobozi, iyi myitozo kandi ni ingenzi cyane, ni igenamigambi ry’ibanze mu kugeza ku bapolisi ubumenyi bwo guhashya iterabwoba.”

IGP Gasana  yakomeje agira ati “Nibura buri mupolisi azaba afite ubumenyi mu kurwanya iterabwoba mu gihe cya vuba.”

Yashimiye abateguye ayo mahugurwa , ashimira abayitabiriye kandi abashishikariza kutazuyaza gukoresha ubumenyi bahakuye mu gihe bizaba bibaye ngombwa. Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyari cyanitabiriwe na ba Ofisiye bakuru ba Polisi batandukanye.

Abapolisi bifashisha imbwa zatojwe mu gutahura ahari ikibi (ifoto/RNP)

Umwitozo wo gutabara abakomeretse (Ifoto/RNP)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities