Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturawanda barimo kwirara mu gufata ingamba zo kurwanya iwkirakwiza rya COVID-19

Ku Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020, mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, hagaragajwe abaturarwanda barimo kwirara mu gufata ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bigatuma kirushaho kwiyongera mu buryo budasanzwe.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Minisitiri Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko kugeza tariki ya 12 Ukuboza, u Rwanda rufite abantu barenga 6,500 banduye iki cyorezo na ho 56 bamaze guhitanwa na cyo. Yagaragaje ko muri raporo itangwa n’inzego z’ubuzima yasohotse mu ijoro rya tariki ya 12 Ukuboza mu masaha 24 mu gihugu hose hagaragaye abantu 100 bari banduye COVID-19 anagaragaza ko aribwo bwa mbere mu Rwanda hagaragaye abantu bapfa bakurikiranye bazize icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “COVID-19 irahari kandi irica nabi. Nibwo bwa mbere tugize abapfa bakurikirana kandi hari abapfa batari bafite indwara za karande. COVID-19 turimo kuyibona mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda, urubyiruko, abasaza, abafite indwara za karande ndetse n’abandi bafite ubuzima budafite ikibazo.”

Minisitiri Prof. Anastase Shyaka yavuze ko guhera mu kwezi k’Ukwakira kugeza mu kwezi k’Ugushyingo habayeho icyo yise gutsikira. Abantu babonye Leta igenda ikomorera zimwe muri serivisi bagira ngo icyorezo twakinesheje. Yavuze ko icyo cyizere cyatumye COVID-19 yiyongera, asaba inzego z’ibanze ndetse na Polisi gukomeza ubufatanye mu kwigisha ariko byaba na ngombwa hakabaho n’ibindi bihano.

Yagize ati “Gukomorera serivisi ni byiza kandi byari ngombwa, ariko bamwe babifashe nk’aho icyorezo cyarangiye. Hari abafite imyumvire yo kumva ko abamaze gupfa batahagarika imirimo, hari abajijutse bumva ibyo kwirinda bitabareba.”

Minisitiri Shyaka yagarutse cyane kuri bamwe mu bajijutse usanga bafite imyumvire iri hasi kandi ari bo bakabaye bigisha abaturage basanzwe. Yavuze ko umuyobozi w’isibo ndetse n’umuyobozi w’umudugudu bafite uburenganzira bwo kugera mu ngo z’abantu bose bayobora bakabakebura.

Ati “Hari ubwo usanga twibeshya ko abajijutse bo ikibazo bacyumva, ariko bimaze kugaragara ko abenshi usanga imyumvire ikiri hasi bakarenga ku mabwiriza nkana kandi aribo bakagombye kubera abandi urugero. Abo na bo bahanwe nk’abandi bose ndetse nibiba ngombwa hakabaho akarusho kuri bo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko abaturarwanda barimo kurushaho kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aho usanga hari abatacyambara agapfukamunwa, abadahana intera ya metero, abadashaka gukaraba mu ntoki, abakoresha ibirori bakarenza imibare, abarenza amasaha yagenwe ya nijoro n’andi mabwiriza yatanzwe ndetse n’abo usanga bacuruza inzoga mu cyo bise resitora.

Yagize ati “Twamaze kumenya ko hari abantu usanga bafite amacupa muri envelope bari mu maresitora bakajya bakomeza kunywaho gahoro. Hari abazishyira muri teremusi bakazinywera mu bikombe by’icyayi. Hari n’abajya muri resitora mbere yo kwaka icyo kurya bakaka inzoga noneho na nyuma yo kurya bagakomeza kunywa mbese icyitwaga resitora ugasanga cyabaye nk’akabari.”

CP Kabera yibukije abaturarwanda ko kugeza ubu uburyo bumwe bwo kwirinda COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza yose kugeza igihe umuti wayo cyangwa urukingo bizabonekera.

Iyi myitwarire igaragara mu maresitora CP Kabera yayihurijeho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase ndetse na Minisitiri w’ubuzima aho na bo bagaragaje ko abantu barimo kwitwaza amaresitora ahubwo ugasanga byarabaye utubari.

Kugeza ku wa 13 Ukuboza 2020, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 667,894 byagaragayemo abanduye 6,659; muri abaze gukira ni 5,955 na ho 648 bakaba bakirwaye. Abamze kwitaba Imana ni 56.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities