Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2018, abayobozi b’igisirikare gicunga umutekano wo mu mazi mu bihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa, batangaje ko barokoye abantu bagera kuri 43 b’abimukira bageragezaga kwinjira mu Bwongereza bari mu bwato butandatu.
Nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika, abo bayobozi batangaje ko abo bimukira bageze muri icyo gice bakomoka mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bya Iraki, Irani na Afuganisitani.
Abo bimukira bose uko ari 43 ubu bari mu Bwongereza, aho barimo gufashwa n’ababishinzwe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare gikorera mu mazi cyo mu Bwongereza.
Bivugwa ko ibihumbi by’abimukira baturuka muri Afurika no muri Aziya, bakunze kwerekeza mu Bwongereza banyuze mu Bufaransa.
Panorama
