Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi by’imihanda no kuvugurura amasangano y’imihanda arimo ahazwi nka Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro-Sonatubes.
Imirimo yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kwagura no kuvugurura amasangano atatu mu Mujyi wa Kigali, izatwara miliyoni 100$, asaga miliyari 140 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko imihanda n’amasangano yayo nibyagurwa bizakemura ikibazo cy’umubyigano w’ibinyabiziga utuma batinda mu nzira bava cyangwa bajya mu kazi.
Abakoresha imihanda itandukanye muri Kigali bagaragaza ko bagorwa no kugera ku kazi cyane cyane mu masaha y’igitondo, mu gihe nimugoroba bagorwa no gutaha kubera ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu mihanda inyuranye.
Iki kibazo kiri mu bizakemurwa n’umwe mu mishinga yamuritswe na Minisiteri y’ibikorwaremezo. Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga mu Kigo gishizwe guteza imbere Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, Gihoza Mivugo François, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko umwe muri iyo mishinga ujyanye no kuvugurura amasangano y’imihanda 11, uhereye i Remera kwa Lando, ku Gishushu na Kicukiro-Sonatubes.
Agira ati “Mu by’ukuri ayo masangano agira umuvundo cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, mu gitondo na saa Sita rimwe na rimwe. Mu by’ukuri ni ikibazo ntabwo umuntu agomba kumara isaha ari mu muhanda ategereje ko umuvundo ugabanuka. Ugomba guhaguruka ukajya mu kazi, ugakora, ugataha utarinze gusiragira mu muhanda. Ni muri urwo rwego iyo mishanga izafasha mu gukemura icyo kibazo.”
Ku rundi ruhande hamuritswe n’umushinga mpuzamahanga uzahuza imipaka y’u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi, uzafasha kunoza ubuhahirane.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi mihanda izarangira mu 2029 mu gihe izatanga akazi ku bakozi 400, muri bo 30% azaba ari abagore.
Iyi mishinga ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni zisaga 360 z’amadolari ya Amerika yatanzwe nk’inguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD.
Ku isangano ry’imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y’ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y’umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n’izindi modoka.
Ni mu gihe imodoka zizaba zituruka mu gahanda k’amabuye zisa n’izerekeza kuri Stade Amahoro zizajya zinyura hejuru, bikaba bizafasha mu kurinda umuvundo w’ibinyabiziga byabisikaniraga mu isangano ry’umuhanda bituruka mu byerekezo bitandukanye.
Ku isangano rya Gishushu, biteganyijwe ko naho hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y’umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n’imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe.
Iki kiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500. Ku isangano rya Sonatubes hazubakwa umuhanda wo munsi y’ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu [UTB]. Uyu muhanda nawo ugomba kuba ufite uburebure bwa metero 620.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidele, yagaragaje ko BRIDEP izafasha mu guhuza u Rwanda n’ibindi bihugu nk’u Burundu, RDC na Uganda.
Ati “Uradufasha ahantu tutari dufite imihanda ya kaburimbo. Nk’umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero. Cyanika-Musanze ni umuhanda washaje, uzavugururwa noneho hakorwe n’igice kimanuka Nyakinama, Nyamutera muri Vunga umanuke ugere Ngororero. Ni umuhanda ukenewe cyane uzahuza Akarere ka Ngororero, Nyabihu, Musanze na Burera. Hari n’umuhanda Bugarama-Bweyeye uzahuza imipaka ibiri yegereye u Burundi ariko hari n’indi itandukanye izakorerwa inyigo.”
Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, ashima ko iyo mishinga izafasha mu koroshya urujya n’uruza ndetse no kunoza ubuhahirane mu Karere.
Agira ati “Iyi mishinga ntabwo izanoza gusa ubwikorezi ahubwo izanagira uruhare ku iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo. Dufite icyizere ko binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, AfDB n’abafatanyabikorwa bacu iyi mishinga izagira umusaruro mwiza ku Karere.”
Urebye ku gishushanyo mbonera cy’imihanda izubakwa i Kigali, bigaragara ko bimwe mu biteganyijwe muri uyu mishinga mugari harimo kwagura amasangano y’imihanda ya Chez Lando, ku Gishushu na Sonatubes, imihanda igahabwa ibisate byinshi birimo ibishobora guharirwa bisi, abatwara amagare, iy’abagenzi n’inzira zikoreshwa n’abafite ubumuga.
