Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika burifuza ko hakoherezwa abasirikare 3000 muri Afuganistani, biyongera ku basanzwe muri icyo gihugu, kugira ngo hongerwe imbaraga mu kurwanya umutwe w’Abatalibani.
Nk’uko tubikesha BBC, abayoboye igisirikare bifuza kwagura ubutegetsi babanje kwigizayo abayobozi b’abatalibani, hakoreshejwe ibitero by’indege.
Ariko kandi ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko Perezida Donald Trump ataremeza uwo mugambi. Ikindi ni uko abawutegura bashobora gusaba ko ibihugu biri mu muryango wa OTAN nabyo byakohereza abasirikare muri Afuganisitani bari hagati ya 3000-5000.
Kugeza magingo aya muri Afuganisitani hariyo abasirikare ba OTAN bagera ku 13000 muri bo 8400 ni aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibikorwa by’abasirikare ba Amerika birwanya abatalibani byasojwe mu 2014, ariko ingabo zikomeye zakomeje gufasha igisirikare cya Afuganistani.
Mu kwezi kwa kabiri, Umukuru w’ingabo za Amerika muri Afuganistani, Gen. John Nicholson, yabwiye akanama gashinzwe ibibazo bya gisirikare kanama gashinzwe umutekano ka Loni ko hakiri umubare muto w’abasirikare, ko akeneye abandi basirikare ngo arangize icyo kibazo.
Ku wa 3 Gicurasi 2017, igitero cy’ibyihebe cyibasiye imodoka za OTAN mu gihugu cya Afuganistani, gihitana abantu umunani mu mujyi wa Kabul, hafi y’Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihugu. Icyo gihe hapfuye abasiviri batari bake, abandi 25 barimo Abanyamerika batatu barakomereka. Umutwe wa Islamic State (IS) ni wo wigambye icyo gitero.
Mu kwezi kwa Werurwe 2017, abantu 30 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bambaye nk’abaganga ku bitaro binini bya Sardar Daud byo muri Kabul.
Umutwe w’abatalibani uvuga ko nta ruhare ufite muri ibyo bitero byose.
Panorama
