Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Amerika ishobora kohereza abasirikare 3000 muri Afuganistani

Gen. John Nicholson yasuye ingabo za Amerika ziri mu ntara ya Helmand muri Afuganisitani (Photo/Courtesy)

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika burifuza ko hakoherezwa abasirikare 3000 muri Afuganistani, biyongera ku basanzwe muri icyo gihugu, kugira ngo hongerwe imbaraga mu kurwanya umutwe w’Abatalibani.

Nk’uko tubikesha BBC, abayoboye igisirikare bifuza kwagura ubutegetsi babanje kwigizayo abayobozi b’abatalibani, hakoreshejwe ibitero by’indege.

Ariko kandi ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko Perezida Donald Trump ataremeza uwo mugambi. Ikindi ni uko abawutegura bashobora gusaba ko ibihugu biri mu muryango wa OTAN nabyo byakohereza abasirikare muri Afuganisitani bari hagati ya 3000-5000.

Kugeza magingo aya muri Afuganisitani hariyo abasirikare ba OTAN bagera ku 13000 muri bo 8400 ni aba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibikorwa by’abasirikare ba Amerika birwanya abatalibani byasojwe mu 2014, ariko ingabo zikomeye zakomeje gufasha igisirikare cya Afuganistani.

Mu kwezi kwa kabiri, Umukuru w’ingabo za Amerika muri Afuganistani, Gen. John Nicholson, yabwiye akanama gashinzwe ibibazo bya gisirikare kanama gashinzwe umutekano ka Loni ko hakiri umubare muto w’abasirikare, ko akeneye abandi basirikare ngo arangize icyo kibazo.

Ku wa 3 Gicurasi 2017, igitero cy’ibyihebe cyibasiye imodoka za OTAN mu gihugu cya Afuganistani, gihitana abantu umunani mu mujyi wa Kabul, hafi y’Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri icyo gihugu. Icyo gihe hapfuye abasiviri batari bake, abandi 25 barimo Abanyamerika batatu barakomereka. Umutwe wa Islamic State (IS) ni wo wigambye icyo gitero.

Mu kwezi kwa Werurwe 2017, abantu 30 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bambaye nk’abaganga ku bitaro binini bya Sardar Daud byo muri Kabul.

Umutwe w’abatalibani uvuga ko nta ruhare ufite muri ibyo bitero byose.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities