Mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi hari hegitari zirenga 400 zakabaye zihingwaho umuceri nyamara ntibikunde kubera ko hatagera amazi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko zigiye gutunganywa muri uyu mwaka.
Izo hegitari uko ari 400, ni imirima yitwa ibisigara yo mu nkuka z’igishanga gisanzwe gihingwamo umuceri
Abaturage baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko muri ibyo bisigara bahahinga ibindi bihingwa ku bw’amaburakindi kuko badafite ubushobozi bwo kuhageza amazi ngo bahahinge umuceri
Rimwe na rimwe hari abafunga amaso muri ibyo bisigara bakahahinga umuceri, ariko bakavanamo ubusabusa kuko ku murima umwe bahasarura ibiro 300 cyangwa munsi yabyo, mu gihe nyamara mu busanzwe, iyo utunganyijwe uvamo nibura ibiro 600.
Umuryango w’abakoresha amazi Water Users mu kibaya cya Bugarama uheruka kwizeza ko uzafasha mu gutunganya hegitari 50, ariko iki kirasa n’igitonyanga mu nyanja, gusa umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga ko binyuze mu mushinga witwa CDAT bazahatunganya hose kandi vuba.
Izo hegitari 400 ziramutse zitunganyijwe zakwiyongera ku 1352 zihingwaho umuceri kugeza ubu mu kibaya cyose.
Uretse aha mu Bugarama, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa Kabiri bufitanye inama n’izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu kurebera hamwe ubuso bwose bupfa ubusa mu midugudu, utugari n’imirenge yose bukaba bugomba guhita buhingwa ku buryo igihembwe cy’ihinga 2023/2024 A umusaruro usanzwe wazikuba kabiri cyangwa gatatu.
Kuri iki Cyumweru kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basabye inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi gukorana no gukoresha neza amafaranga ashorwa muri uru rwego kugirango igihugu cyihaze mu biribwa.
Panorama
