Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Bugarama: Hegitari zisaga 400 zagombye kubyazwa umusaruro zirapfa ubusa

Mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi hari hegitari zirenga 400 zakabaye zihingwaho umuceri nyamara ntibikunde kubera ko hatagera amazi. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko zigiye gutunganywa muri uyu mwaka.

Izo hegitari uko ari 400, ni imirima yitwa ibisigara yo mu nkuka z’igishanga gisanzwe gihingwamo umuceri

Abaturage baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko muri ibyo bisigara bahahinga ibindi bihingwa ku bw’amaburakindi kuko badafite ubushobozi bwo kuhageza amazi ngo bahahinge umuceri

Rimwe na rimwe hari abafunga amaso muri ibyo bisigara bakahahinga umuceri, ariko bakavanamo ubusabusa kuko ku murima umwe bahasarura ibiro 300 cyangwa munsi yabyo, mu gihe nyamara mu busanzwe, iyo utunganyijwe uvamo nibura ibiro 600.

Umuryango w’abakoresha amazi Water Users mu kibaya cya Bugarama uheruka kwizeza ko uzafasha mu gutunganya hegitari 50, ariko iki kirasa n’igitonyanga mu nyanja, gusa umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga ko binyuze mu mushinga witwa CDAT bazahatunganya hose kandi vuba.

Izo hegitari 400 ziramutse zitunganyijwe zakwiyongera ku 1352 zihingwaho umuceri kugeza ubu mu kibaya cyose.

Uretse aha mu Bugarama, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa Kabiri bufitanye inama n’izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu kurebera hamwe ubuso bwose bupfa ubusa mu midugudu, utugari n’imirenge yose bukaba bugomba guhita buhingwa ku buryo igihembwe cy’ihinga 2023/2024 A umusaruro usanzwe wazikuba kabiri cyangwa gatatu.

Kuri iki Cyumweru kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basabye inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi gukorana no gukoresha neza amafaranga ashorwa muri uru rwego kugirango igihugu cyihaze mu biribwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.