Abivuriza uburwayi bwo mu mutwe ku bitaro bya Butaro bibarizwa mu karere ka Burera bishimira intambwe imaze guterwa mu buvuzi bahabwa cyane, nko kuba baregerejwe ubwo buvuzi kugera no ku bigo nderabuzima byose bikorera muri aka karere. Ibi bakaba babikesha amahugurwa bahabwa na Partners In Health (Inshuti mu Buzima), umuryango utera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi by’umwihariko mu bitaro bya Butaro.
Mu buhamya butangwa n’abivuriza uburwayi bwo mu mutwe ku bitaro bya Butaro, bavuga ko kuba baragannye ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Butaro, ariyo mvano yo gukira uburwayi bwo mu mutwe akenshi bamwe bafata nk’amarozi, guhangwaho n’amadayimoni.
Rutihohora Jean Damascene, wivurije ku bitaro bya Butaro, yivugira we ubwe ko kumenya ko atakirwaye mu mutwe, atabibwiwe na muganga ahubwo yaje kubona ko agaruye ubwenge. Avuga ko yasubiye mu buzima busanzwe ubundi yarahoraga ahambiriwe imigozi n’imihama (aboshywe) kubera uburwayi bwo mu mutwe.
Agira ati “…banjyanye no mu Bugande kuvuzwa muri gakondo, bangarura mu madini yo mu Rwanda ngo bansengere byose biranga, ahubwo ndushaho kumererwa nabi […] Nyuma y’aho nagiye kwa muganga ndoroherwa bigera ubwo nkira. Gusa ubu ngeze aho mfata akanini kamwe, naravuye ku binini byinshi nafataga buri munsi.”
Mbarimombazi Celestin w’imyaka 35 na we wivurije ku bitaro bya Butaro. Avuga ko kwegerezwa ubuvuzi no guhindura imyumvire bakagana kwa muganga ariyo mvano yo gukira uburwayi bwo mu mutwe. Uburwayi bwasaga n’aho bwamubayeho akarande ubu yarabukize, ni umwunzi mu kagari atuyemo akaba n’umuyobozi w’itsinda rigamije kwiteza imbere ry’abigeze kurwara indwara zo mu mutwe.
Mbarimombazi avuga ko kuba ubuvuzi bwarabegerejwe, abajyanama b’ubuzima bakamusanga mu rugo bamwibutsa uko imiti igomba gufatwa byamufashije koroherwa vuba.
Ati “…nafashwe ngenda mu muhanda ndagwa, baza kuntwara ntumva bakeka ko ari ikizungerera ariko byaje gukomera baza kunjyana ku kigo nderabuzima cya Kirambo. Ntibyatinze nabo banyohereza ku bitaro bya Butaro baramvura ndoroherwa. Baransezereye nkajya nivuriza hafi ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakansura. Byaramfashije cyane”
Dr Shyirambere Cyprien uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi muri Partners In Health (PIH) mu karere ka Burera, avuga ko ubuzima bwo mu mutwe ari kimwe mu byo Umuryango Inshuti mu Buzima wibandaho mu kuzamura ibipimo by’ubuzima mu duce bakoreramo. Buri kigo nderabuzima cyo mu karere ka Butaro gifite umuganga wahuguriwe ubuzima bwo mu mutwe.

Dr Shyirambere Cyprien uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi muri Partners In Health (PIH) mu karere ka Burera (Ifoto/Ferdinand)
Imibare itangwa na Partners in Health igaragaza ko buri kwezi mu bitaro bya Butaro hamwe n’ibigonderabuzima 19 bikorera mu karere ka Burera bakira abantu bagera ku 2000 bahuye n’ibibazo byo mu mutwe.
Dr Shyirimbere avuga ko indwara zo mu mutwe zigaragara cyane mu barwayi bakira ari izifitanye isano n’agahinda gakabije (depression), igicuri, gutakaza ubwenge bigaragazwa no kwirukanka ku gasozi no kwitwara bidasanzwe n’izindi.
Zimwe mu mpamvu zishobora kuba zongera umubare w’abarwayi mu karere ka Burera, nk’uko bitangaza na Dr Shyirimbere, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga, amakimbirane yo mu miryango atuma bamwe bahorana agahinda gakabije, imyemerere gakondo aho bamwe bumva ko ari amarozi ndetse n’abatekereza ko ari amadayimoni ntibagane amavuriro.
Mu guhangana n’iki kibazo, Dr Shyirambere Cyprien avuga ko ku bufatanye na Partners in Health bahuguye inzego zitandukanye zirimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, Abanyamadini n’amatorero hamwe n’Abajyanama b’ubuzima, kugira ngo bafashe mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bumve ko uburwayi bwo mu mutwe bubaho kandi buvurwa bugakira.
Dr Aime Patrick Ntihabose uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Butaro (Clinical Director) avuga ko gukorana na Partners in Health byafashije cyane kuzamura igipimo cy’ubuvuzi mu karere ka Burera.
Agira ati “Imyumvire y’abaturage igenda izamuka aho benshi batacyumva ko uburwayi bwo mu mutwe atari amarozi cyangwa amadayimo bityo bakagana amavuriro. N’abandi bakwiye kureka kujyana abarwayi babo mu bya Nyabingi n’Abagirwa, ahubwo bakagana amavuriro cyane ko ubuvuzi buri hafi yabo.”
Ibitaro bya Butaro biherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Burera, bikaba bifite umwihariko wo kuvura Kanseri. Ni ibitaro bifashwa na Partners In Health, Umuryango ufasha ibikorwa by’ubuzima ukorera mu bihugu bitandukanye ku isi. Partners in Health muri Burera yibanda by’umwihariko ku buvuzi bwa Kanseri, ikanashyigikira ubuvuzi bw’indwara zitandura (NCDs), ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ndetse n’ibikorwa byo kurwanya SIDA.
Dukundimana Ferdinand/Burera
