Nyuma y’aho urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) i Buruseli mu Bubiligi ruhamirije Neretse Fabien ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara; ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, ariko urukiko rumuhanishije igifungo cy’imyaka 25.
Umwanzuro ku byaha bihama Neretse watangajwe mu ijoro ryo ku wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, nyuma y’amasaha asaga 50 inyangamugayo ziherereye, aho umwanzuro ku gihano wabwiherereyeho amasaha arindwi ndetse anahita atangira igifungo cye.
Isaa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba ku isaha ya Buruseli (saa moya nigice i Kigali), nibwo umucamanza Sophie Leclerq asomye igihano cyafatiwe Neretse hakurikijwe ibyaha yahamijwe.
Ubushinjacyaha bwasabaga imyaka 30, abamwunganira basaba 15
Mu gitondo cyo ku wa gatanu, nibwo umushinjacyaha mukuru Arnaud d’Oultremont yahawe ijambo ku gihano gikwiye Neretse, maze amusabira gufungwa imyaka 30.
Aha ashingira ku zindi manza zabanjirije uru, avuga ko Neretse kuba atarireze ngo yemere icyaha, atahabwa igihano kiri munsi y’icya Kambanda Jean, Higaniro Alphonse, Musema Alfred, Serushago Omar; ndetse na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside i Mataba.
Abo barimo uwishe abantu 3 afungwa imyaka 13, uwagize uruhare mu bitero wafunzwe imyaka 16, n’uwishe Nzamwita agafungwa imyaka 19; kimwe n’abayobozi bakatiwe burundu muri Ndusu, aribo Nzanana Dismas wari Superefe wa Busengo na Bigirimana Jean Sauveur wayoboraga Komini Ndusu.
Uyu mushinjacyaha asanga iki gihano cyaba, “gikwiye kandi kiri mu rugero, kikazabera Neretse igihano, urugero n’icyizere; kandi ashobora kuzasaba irekurwa ry’agateganyo (liberté conditionnelle) nyuma y’imyaka 15.”
Abunganira Neretse bo bavuga ko Neretse asanga yahitamo kunyongwa (guillotine), aho gupfa agaraguritse kandi nabi. Umwe mu bamwunganira we asaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka 15, kandi akarekurwa by’agateganyo arangije kimwe cya gatatu cyayo; ni ukuvuga imyaka itanu.
Ibi abishingira ko Neretse nta bundi yigeze agararagaza mu byaha (Pas de délinquance antécédente). Uyu nta ngengabiteterezo agira, niyo mpamvu yagiye kuri radio mu 2016. Uyu muntu ntiyigeze akwepa ubutabera, ni nayo mpamvu yaburanaga adafunze, yitabye iburanisha iminsi yose. Ibi ni ikibereka ko ari umuntu w’inyangamugayo.”
Ati, “Mwirinde kumubabaza, kuko guhana bitandukanye no kwihorera kuko ntibyunga. Ahubwo murebe ko yinangira mu makosa, kuko na Leta y’u Rwanda ubu igeze mu gihe cy’ubwiyunge.”
Umunyamategeko anashingira ku zindi mnza enye zabanjirije uru, harimo urw’umubikira w’i Sovu rwaciwe mu 2001, ashinjwa urupfu rw’abantu 7000 no kuba yarazanye lisansi yo kubatwikisha, ariko yakatiwe 12.
Anagaruka kuri Lugio, umunyamakuru w’Umubiligi waburaniye muri TPIR agakatirwa 12 ku kuba yarakanguriye abantu ubwicanyi akoresheje radio RTLM. Undi ni Padiri Seromba Athanase wa Paroisse ya Nyange, nawe utarigeze yemera icyaha agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.
Neretse Fabien yemerewe iminsi 15 yo kujya kujuririra ibyemezo byose mu rukiko rusesa imanza, naho abaregera indishyi bazabonana n’urukiko kuwa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020.
Inkuru dukesha Bwiza.com yanditswe na Karegeya Jean Baptiste, wakurikiranye uru rubanza i Buruseli mu Bubiligi
