Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yize ku cyorezo cya Koronavirusi. Nyuma yo gusesengura amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima yanzuye ko insengero zemerewe kongera gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura niba zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byemeje ko hari andi mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agomba gusohoka, akaba ari yo azaba akubiyemo ibisabwa ngo insengero zemererwe gufungura.
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ingendo hagati mu karere ka Rusizi zemewe ku bahatuye, ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako karere zikaba zibujijwe usibye amakamyo atwaye ibicuruzwa.
Hemejwe kandi ko amahoteli yemerewe gukora kandi akakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hoteli kandi zikaba zisabwa gushishikariza ikorwa ry’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse ubukerarugendo mpuzamahanga, buka bwemerewe gukomeza.
Utubari two tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Ikindi cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri ni uko abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera. Nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura rizakorwa n’inzego z’ubuzima.
Rwanyange Rene Anthere
