Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yatangaje ko mu gukomeza guhangana na Covid 19, hari imbaraga zashyizwe ahakunze kugaragara ikibazo cy’amazi adahagije ndetse n’izindi ngamba zikomeje kugenda zifatwa n’inzego zitandukanye kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa 16 Ukuboza 2020, kibandaga ku byemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020.
Hirya no hino mu gihugu no mu mujyi wa Kigali hari ahakunze kugaragara ikibazo cy’amazi adahagije, aho muri gare zimwe na zimwe cyangwa hamwe mu hahurira abantu benshi iyo amazi yabuze usanga abantu bavuga ko kwinjira biba bigoye kuko batabasha gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid 19.
Ubwo Prof Shyaka yasubizaga icyo kibazo yavuze koko icyo kibazo kizwi ndetse ko inzego zibishinzwe zigenda zishyiramo imbaraga kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Ati: “Hari aho twagerageje’ aho amazi atari menshi bagerageza kubaka ibigega, amazi ya WASAC yajya aza bakayashyiramo ku buryo iyo yagiye ahakoreshwa ari mu bigega ariko nta bwo ibigega biri hose.”
Gusa ngo hari n’uburyo buhoraho bwo gukemura icyo kibazo cy’amazi bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye nka MININFRA na WASAC n’abandi bafatanyabikorwa ku buryo mu minsi iri imbere hazaboneka amazi mu buryo burambye.
Minisitiri Shyaka yavuze ko mu gukemura ikibazo mu buryo burambye by’umwihariko muri Kigali no mu nkengero zayo hari uruganda rw’amazi rwuzuye hafi y’ikiraro kijya mu Bugesera ruzatanga amazi atari hasi ya metero kibe 30.000 ku munsi.
Ibyo ngo bikazatuma mu gihe cya vuba , Kigali ishobora kubona amazi ku buryo buhagije.
Ati: “Ubu hari impombo bakirimo gucomeka, ku buryo nko mu kwezi kwa mbere, hazaboneka amazi ahagije mu buryo burambye”.
Gukaraba intoki ni ingenzi kuko ni kimwe mu birinda umuntu kwandura indwara zimwe na zimwe zikwirakwizwa na mikorobe ndetse na Virusi harimo na Covid 19.
Uwimana Donatha
