Bamwe mu bakirisito bo mu itorero rya EPR Paruwasi ya Rubengera, batewe agahinda n’uko ahakabaye hakorera ibiro bikuru by’itorero ryabo hahinduwe akabari k’inzoga kandi ari ikizira kuri bo. Umuyobozi wa Perisibiteri ya Rubengera avuga ko ikigo cybatswe ari icy’ubucuruzi Atari ibiro by’itorero.
Ni mu mudugudu wa Nyamagana, Akagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera mu Kerere ka Karongi, ahakoreraga ibiro by’itorero EPR Rubengera ubu birimo akabari, n’ahari hagenewe amacumbi y’abashumba baje mu mahugurwa ndetse n’abandi bakirisito ubu hahinduwe amacumbi rusange.
Abakirisito bavuganye n’Ikinyamakuru Panorama ariko tudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, batubwiye ko izo nyubako zahinduwe akabari n’amacumbi rusange zubatswe na EPR rejiyo (Region) ya Rubengera ku bufatanye na rejiyo ya Nahe na Gulani (Nahe und Glan) yo mu Bugade, yatashywe ku mugaragaro mu 2004.
Izo nyubako zarimo ibiro bikuru bya EPR rejiyo ya Rubengera hagombaga gukoreramo Umuyobozi wa Rejiyo, Umwungirije, Umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi n’imari, umukozi ushinzwe Diyakoni (Ikigega cy’itorero gifasha abakene) n’umukozi ushinzwe iterambere.
Amacumbi yari agenewe gucumbikira abaje mu nama z’itorero ku rwego rwa rejiyo n’abahandi, abashumba bo muri Rubengera bagacumbikamo ku buntu na ho abavuye ahandi bakishyura kimwe cya kabiri. Ariko kandi ikigo cyakoraga n’imirimo yo kwakira inama n’ibindi bikorwa by’abandi bantu bitarimo inzoga.
Mugabo Yuwakimu (izina rihimbano) yabwiye ikinyamakuru Panorama ko gukunda inyungu z’amafaranga aribyo byatumye umushumba mukuru wa Perisibiteri ya EPR Rubengera, Past Albertine Nyiraneza, afata icyemezo cyo kwimuka mu biro akabisimbuza akabari n’amacumbi rusange.
Agira ati “Byiswe ko ari umwanzuro w’inama y’itorero, ariko icyemezo cyari cyafashwe na Pasiteri Mukuru agitsimbararaho baracyemeza. Yavugaga ko ikigo kitunguka kandi bashakamo amafaranga menshi. Bahakodesha amafaranga asaga miliyoni, hanyuma aho bakorera ubu bahakodesha ibihumbi ijana na mirongo itanu. Icyatubabaje ni uko ako kabari kari mu irembo ry’urusengero n’amacumbi ashobora kuba akorerwamo ibibi.”
Sekamana Eliyabu (izina rihimbano) yabwiye ikinyamakuru Panorama ati “Ikibabaje kandi ni uko n’iyo habaga inama bagombaga gutira intebe n’ameza byo mu kabari, kuko ibikoresho byose babihaye rwiyemezamirimo ku mafaranga make. Ubwo babaga bari mu nama bamwe babigiraga urwenya bati ‘Satani arimo kuzamukira muri aya meza.”
Amakuru yakomeje agera ku kinyamakuru Panorama ni uko ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rw’igihugu bwashatse kubihagarika, bamutumira mu nama babiganiraho bamusaba gusubiza rwiyemezamirimo amafaranga yabahaye, ariko Pasiteri Albertine Nyiraneza aratsimbarara arabyanga.
Ikindi cyongerwaho ni uko izo nyubako ngo zakodeshejwe bashaka ko zizishyura umwenda wa miliyoni eshatu rejiyo ibereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).
Abakirisito bavuga ko bifuza ko ako kabari kakurwa mu kigo cy’itorero, kuko bigayitse kuko itorero ubwaryo ritemera akabari, kandi bidakwiye ko amacumbi y’itorero yakorerwamo ibyo Imana yanga urunuka.
Mu kiganiro kirambuye n’Ikinyamakuru Panorama, Pasiteri Albertine Nyiraneza, yatubwiye ko koko iyo nzu itorero ryari riyifitemo ibiro ariko ryitije inzu yahoze ari iya koperative y’urubyiruko rw’itorero.
Agira ati: “Twari dufite aho itorero rikorera ariko hari hatoya. Kubera ko iriya nzu itakorerwagamo twahisemo kuhitiza, turahakorera. Kubera ko ari ahantu hagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, twahisemo kuhakodesha kuko ikigo cyarimo imisoro y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, kugira ngo dushobore kwishyura.”
Akomeza agira ati: “Centre Ubucuti yubatswe ari ikigo cy’ubucuruzi. Mu myaka ya 2009-2013 cyarimo umwenda w’imisoro ugera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Twarahatirije turakora ariko umwenda ntiwarangira. Twakoze inama twiga uburyo twakuramo icyo gihombo, duhitamo kuhakodesha abikorera. Inzu ntizubatswe ari ibiro by’itorero, zubatswe ari iz’ubucuruzi…”
Pasiteri Nyiraneza akomeza avuga ko ikigo cyose bagikodesheje ndetse n’iyo nzu yari iy’urubyiruko ku buryo amafaranga avamo abafasha kwishyura umwenda wa RRA, kuko amafaranga y’ubukode atangwa asaga miliyoni imwe. Ati: “Erega uhakorera business na we ni umukuru w’itorero.”
Nyiraneza yemera ko ayo macumbi yajyaga abafasha gucumbikira abapasiteri baje mu nama kandi ko n’ubwo bayahaye abikorera, iyo bafite inama na bwo ariko bigenda. Hari amafaranga ikigo gitanga afasha mu mirimo y’itorero ya buri munsi.
Ikindi kandi uyu mushumba avuga ni uko igihombo cyateye mu bikorwa binyuranye bya EPR mu gihugu hose. Gukodesha ikigo cyabo babikuye kuri Centre Bethania i Karongi yeguriwe abikorera, Centre ya Nyagatare na yo niko byagenze, ndetse na Centre Isano y’i Gikondo mu mujyi wa Kigali yigeze gushyirwa ku isoko habura uyikodesha.
Panorama

Pasiteri Albertine Nyiraneza, Umuyobozi wa EPR Perisibiteri ya Rubengera avuga ko inyubako ari iz’ubucuruzi kandi byagiweho inama mbere yo kuzishyiramo akabari (Photo/Courtesy)

Inzu yakorerwagamo n’ibiro bikuru bya EPR perisibiteri Rubengera byahindutse akabari (Photo/Panorama)

Ikigo cy’amahugurwa “Centre Ubucuti” cyahinduwe amacumbi rusange (Photo/Panorama)

Iyi nzu yahoze ari iy’urubyiruko, yaje kugirwa ibiro bikuru bya EPR Perisibiteri Rubengera, ahakoreraga abayobozi bakuru b’itorero (Photo/Panorama)

Mu busitani bw’akabari (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’akabari ahahoze ibiro bya EPR Rubengera (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’akabari ahahoze ibiro bya EPR Rubengera (Photo/Panorama)

Alexis
October 17, 2017 at 20:19
Albertine naho yari amabuye da! ubu se akorana n’aba bantu akabashobora koko? ubu se ni abakristo cg? njye numiwe. nk’uyi wiyise ngo Mukeshimana na Uwase Nadine, nkamwe koko ubwo murihora iki? simwe torero kumwanga ntacyo bimaze uko mukomeza kumusebya niko abazamukana araje abayobore yicecekeye. uzareba ko adahora yisekera! nta mutima mubi yifitiye ariko mwe murenda guturika. murambabaje cyane
Ngabonzima
October 17, 2017 at 20:11
Yemwe muri abapagani pe! ubu se abo muribo ntibitangiye kwigaragaza? mutangiye no gutukana koko? ibi rero birerekana ko muri abapagani n’abagome kdi bikerekana ko Albertine arengana. gusa amakosa yose ndayashyira kuri uyu munyamakuru wanditse ibyo atazi byuzuyemo ibinyoma none abantu bakaba batangiye kugaragaza kamere zabo. Imana ibabarire
Umuhuza
October 12, 2017 at 13:37
Izi commentaires zose ziri kwandikwa n’abantu batarenze 2 kandi buri wese ari kubwirwa ibyo yandika na buri wese mu mpande zihanganye. So nahumuriza abasoma ko ari Daimoni yahagurukiye Itorero abarikunda murisengere kuko ari Albertine n’abo ari gukoresha yisobanura, ari abari ku ruhande rumurwanya mwese muri kwimena inda no kwandagaza Itorero gusa muriharabika
Mukeshimana
October 8, 2017 at 11:58
Albertine akigera i Rubengera yavuze ko abapasiteri bose bamubanjirije ari ibisambo; Nibiteye kabiri we arya atanzitse! Araryaaaa!!! Ahera ku maturo agemurwa buri kwezi ararya (uzabibwirwa n’abapasiteri badahembwa), umushinga wo gufasha abakene w’abadage arya ntacyo yitayeho, Centre Ubucuti yo ayigezeho ayigirizaho nkana kuko banagurishije ibikoresho kabone n’isahani byose bararya!Ubu arubaka amazu hirya no hino, ariga za bugande iyo! Mbabajwe n’uzamusimbura ubwo Rwiyemezamirimo azasubiza Centre agatwara ibikoresho bye! Kandi ntimugira isoni muzongera mudusabe umusanzu wo kugura ibikoresho?!? EPR ko ifite abapasiteri bize bipfira he koko? Cg mu byo mwize i Butare mwavumbuye ko nta Mana ibaho murabiduhisha mukomeza kudutwara mu kigare mwiba, musinda, musambana, mugambanirana,…none mugeze n’aho kubikora ku mugaragaro? Reka ntabarize Rubengera kuko uyu mugore we ni Satani: EPR weeeeeee!Mubirigi weeeeeee!Batarangaya weeeeeee!Mana weee!!! Niba bariya bantu ntacyo bakoze, Imana yo ntizabura icyo ikora kandi izabibabaza. Mubyoherereze perezida wa EPR na e-mail yanjye muyimuha kugirango nzamubwire n’ibindi byinshi atamenye kuri Rubengera ya none. Murakoze!
Alexis
October 17, 2017 at 20:29
@Mukeshimana we, ukuntu wari wiyise izina ryiza. niyo ibyo uvuga byaba ari ukuri uretse ko nta n’ukuri kurimo, umutima ufite wonyine urahita werekana uwo uriwe.umuntu utazi i rubengera wenda yagira ngo ibyo uvuga nibyo ikibabaje ariko ni uko n’abatahaba ibyaho barabizi. uzabeshye abandi rero. ararya? cg yababujije kurya nicyo mumuziza? Imana ibababarire cyakora wa mugani wa Yesu ntimuzi ibyo mukora. Urambabaje cyane. ubu ubucuti iyo babuteza cyamunara wari kuvuga iki? ko ari Albertine wabugurishije. yewe uyu mubyeyi yaragowe pe! Imana izamufashe
Uwase Nadine
October 4, 2017 at 17:20
Ariko abakurikira iyi théatre Albertine arigukina waseka ugahirima ubu marabona atari Albertine uri kwivuga ibingwi. ibyo wivuga byo ujye wibuka stati yawe va mumatiku wagore we ibyo urimo ntibikwiye umushumba. cyangwa se umese kamwe ujye muri politique naho ibyo urimo nizi nyandiko wandikana na babana bawe ntibikubereye pe!!!!!!!!!! Utumye nifika izina ryawe rya Nyirandaya akabaye icwende ntikogo urikwangiza abana ukoresha
ayamatiku. naho ubundi Imana ni tabare umurimo wayo kuko uriya mugore arakabije.
Alexis
October 17, 2017 at 20:24
Wowe wiyise Uwase Nadine, icyo nakubwira Imana ikubabarire pe! waragowe n’uyu mutima mubi wigirira. Imana izagutabare nawe si wowe. abana be se uba i rubengera ni nde? ibi mubamo ko bitanabareba? bibereye mu mirimo yabo abandi bagiye kwiyigira hanze Imana yabahaye imigisha wowe uheze muri ibyo. pole sana
Gashema j claudClaude
October 3, 2017 at 19:46
Nzaba mbarirwa iby’i Rubengera! Nakomeje gusoma izi ngirwa nkuru, ariko nuyu munyamakuru ni injiji. Kuki atabanje kubaza ahubwo akandika ibyo atazi. Centre Ubucuti kuva yubakwa ni amacumbi rusange, Akarere gafitemo amasoko, World vision, za handcape international n’abandi. Iyo abashumba baje mu nama, Presbytery irabishyurira n’ibiryo ikabyishyura. Gestion yayo itandukanye n’iy’Itorero kuko bafite tin number zitandukanye, mbese ninkuko betaniya Ku Kibuye imeze. Ifite board iyicunga igizwe n’abantu 7 iyobowe na hakizimana Emmanuel w’i Sure, ni nawe waje gusobanura ibyo kuyikodesha mu nama y’Itorero ajya no kubisobanurira president Wa EPR kandi Albertine yari Uganda Ku ishuri kuko nanjye iyi nama nari nyirimo. Ibi rero bakubwiye barakubeshye cyane. Uwo niwo musanzu ntanze.
Ugirashebuja Jean
October 3, 2017 at 19:32
Abazi Perezida wa EPR muzamubwire arebe impande zombi, aba banyamatiku b’i Rubengera ntibazamwihererane ngo bamubeshye. Nta kindi kibazo kiri I Rubengera uretse ubujura, amanyanga,icyenewabo, irondamoko kandi bifitwe n’abantu bake cyane batwarira abandi mu kigare. Umupasiteri uhageze babanza kumwiga bakabaririza aho aturutse, ubwokubwoko bwe,abo baziranye ubundi bakamwereka umurongo bagenderamo uhura na systeme bubatse. Iyo ubyemeye ibyo ushatse byose barabiguha, iyo wanze barakurwanya, bakagutera ubwoba ubundi bagaca hasi no hejuru kugeza bahagukuye. Aba bantu nashaka kubamenya azambwire muhe amazina yabo muhe n’ibimenyetso bifatika. Azatungurwa no gusanga yarwanaga urugamba rutari rwo. Dore aho nibereye
Nizeyimana Abel
October 3, 2017 at 17:22
Nge sindi umuporoso, ariko uwambaye ikirezi ntamenyako cyera! Twe tubonye umupasiteri nk’uriya mudamu, ufite impano na eloquence nk’iyo afite, twwamubyaza umusaruro. Umuntu ufata inzego zose zaba iza Leta,abikorera, imiryango inyuranye cyangwa abantu Ku giti cyabo akabemeza. Uko mumusebya niko abandi barushaho kumugirira icyizere. Ubu se abayobozi be baba bazi ibintu amaze gutorerwa kuyobora! Ingengasi yabahumye amaso
Abudulkalim
October 3, 2017 at 09:22
Nge inkunga mbemereye ni iyo kubasengera ngo Imana ibababarire kandi ihindure imyumvire yanyu kuko ntihesha Imana icyubahiro. Albertine se muramwanga mwaramuremye, muramutunze,hari akazi mwamuhaye ngo mumwirukane. Izabayoboresha ukuri no kwihangana Imana yamuhaye kandi ntacyo muzamutwara kuko ntacyo mushoboye. Allah abafashe
Uwiduhaye Ange
October 3, 2017 at 09:15
Twebwe abanya Rubengera tuzishima aruko Albertine yahavuye kuko ntituzigera tumukunda rwose. Nicyo gituma umupasiteri wese utwemereyeko azadufasha kumurwanya tumujya inyuma niyo yaba ntacyo atumariye. Tumwanga nkuko twanga reta y’abatutsi yo gahera
Ndayisaba jean paul
October 2, 2017 at 11:45
Nadine abaye nkanjye. Njye navuye no gusaba Albertine imbabazi kandi yarazimpaye. Nagezeyo anyakira neza kandi nari naramusebeje Ku mugaragaro hari komisiyo yavuye I Kigali nibyo bari banyijeje ntibabimpa kandi nakoze misiyo bari bampaye. Albertine yadusobanuriye iby’ishuri mu birori byo gusezera kuri Deo, mwitegereje mbona icynzwe cyamurenze, ntegerejeko avuga ati sibyo ndaheba, ndavuga nti uyu mugabo yaradushushanije pe.Mbihuza n’ibikorwa yatwerekaga ari gukora tutazi ko yabikoraga Ku madeni kugera aho adusigira ideni riri hejuru ya 2 million, mbihuza n’amashyamba bagurishije tutamenyaga ayavuyemo, imisanzu twatanze itagira gikurikirana, n’ibindi. Narihannye Imana imbabarire kandi sinzabisubiramo ahubwo ngiye gutanga ubuhamya.
Karahanyuze Dominique
September 30, 2017 at 18:12
Albertine twarakoranye ndamuzi, ntarya iminwa imbere y’amakosa cyangwa akarengane. Inshingano yari afite mbere yuko ajya muby’ubu pasiteri yazikoraga neza Ku buryo yasezeye tukababara. Yajyaga atubariza cyangwa akatuvugira aho twatinye kugera. Iyo habaga akarengane twese niwe twajyaga gushaka kuko twari tumuziho ukuri n’abatuyoboraga barabimutinyiraga. Mwimuharabika turamuzi nuko yanze gushyigikira amanyanga. Njye anyemereye namugira inama yo gusezera mu bupasiteri agasubira mu nshingano ze doreko yatugiriraga umumaro.
Hussen twagirimana
September 29, 2017 at 18:25
mujye mwitonda ntimukabe abafana. ibikorerwa iwanyu mujye mubihagararaho mubihe agaciro, ikibi mukiwanye ikiza mugishime.
none se mushyigikiye ko mwatakaje ubucuti? biriya ntibyaba iwacu. Allah ajye abafasha
Sifa Therese
September 29, 2017 at 21:28
Wowe husseni uvuze nkumushinyaguzi. Uravuga ngo dushyigikiye gutakaza Ubucuti ubikuyehe? Hari uwabutwambuye se? Ubu se ko hari hasigaye ukwezi ngo butezwe cyamunara, tuzi uwari kuhaguma yari gushyiramo iki? Ibufite dushatse twasesa Amasezerano tugakoreramo ikindi, ariko butejwe cyamunara nta jambo twaba tukibufiteho. Widushuka natwe tuzi ubwenge. Uyu mushinga wizwe n’inama 2 irimo abantu binararibonye,naho umupasiteri ararengana ntanubwo yari ahari.
Hussen twagirimana
September 29, 2017 at 18:20
yemwe nabumvise nimuvuge make. si ndi umukirisito wa EPR ariko nturiye urusengero kuva 2009 kugeza ubu. Nta ngengabitekerezo iri mu rusengero rwa Rubengera. ubihamya atange ingero.
ibya Umuyobozi wa Puresibitari nabyo mubyihorere ibyo yakoze birazwi n’ibyo arimo gukora birigaragaza, ibyo abereka nibyo atunze. ntimukabeshyere Mayor Ndayisaba ngo yariye ruswa, ubihamya atange ibimenyetso.
Pasiteri Deo ibyo yakoze birahari ni urwibutso rwiza muri Rubengera, nta mupasiteri numwe wahabaye wabashije kubigeraho. ni umugabo rero, ubihakana azaze akore nk’ibye.
Mureke Allah azaza ace urubanza.
Seraphine
September 30, 2017 at 17:54
Aha ho urabogamye pe! Ingengabitekerezo irahari ndetse ya jenoside. Ko uvuzengo umaze imyaka myinshi I Rubengera, ni gute waba utazi ibyo Elifazi ,Munyaneza n’abandi bakomeye muri EPR bakoze muri ensure no gutoteza abatanze ubuhamya. Mukarwema jani nubwo yapfuye bamuhize bingana iki, abacitse ku icumu bahunze iki? Kurwanya abantu bose batari muri siaiteme yabo si ibya kera kubwa Nzabahimana elifazi n’abandi.nari inaha byose ndabizi n’amafaranga yatanzwe ngo bafungurwe nzi aho yaciye. Naho Deo we mwihorere ibye uzabimenya, ntabwo ajya yihishira. Uzabaze Sebyenda wamubanjirije aho ageze, ntibyamushobeye. Nundi araje ajye ahabona.
Mazimpaka sililo
September 28, 2017 at 20:40
Wa mugore koko arakomeye, Deo ngo presibiteri ntayo bamuhaye, inama irangiye batumvikanye kuzaba vice Wa Kigali. Ngo umugore yahagurutse arasizora ngo Deo ataba vice ariko ngo batarigaya yabihosheje ababwirako agiye kubitekerezaho kugirango atuze ngo yari yasakuje cyane. Batarigaya kugirango ativuguruza Ku isezerano yatanze, buriya azacunga yagiye I Bugande atumizeho inama amwimike undi azasange byararangiye yumirwe.
Msanganira
September 28, 2017 at 21:24
Wowe mazimpaka ibyo uvuga ntubizi! Namenye ko Celestin atari ahari, nta muvugizi twari dufite. Iyo ahaba ngo murebe
Nadine
October 2, 2017 at 08:28
Wowe wiyise Mazimpaka sililo utumye nshyira ubwenge Ku gihe mbona ko koko ibintu turimo ari fanatisme ishingiye Ku kinyoma. Iyi nama uvuga,ibi wanditse ntanubwo byari kuri ordre du jour kuko igihe cyo gutora vice president kitaragera. Nonr uratubeshye ngo Albertine yabyanze, yasakuje,yasizoye ngo batarigaya arabihosha. Nta byigeze bibaho, ntanuwigeze anakivugaho kuko kireba indi nama itari iyi. Bbyatumye ngira amatsiko mvugana numuntu wari uvuye mu nama anyereke ordre du jour nigira nk’umuntu ufite amatsiko kuko nanjye ndi umupasiteri mubaza ibya vice wa Kigali ambwirako iriya nama atariyo izabyiga ahubwo bizaza mu yindi mubajije ko byavuzweho arampakanira nsigara niburanya mu mutima nsanga uyu mugore tumubeshyera kubera abantu bamudutamitse. Nanjye nari nanditse ndetse byinshi ngaragaza ko ari mubi, ariko mureke dutekereze neza tutisanga twarabaye ibikoresho by’abafite ibyo bashaka kugeraho. Nabihuje n’inzandiko minisante yanditse ishyira abakozi mu myanya, bigeze I Rubengera turamutuka ngo niwe wirukanye abakozi kuko uwabitubwiye niko yabizanye kandi nawe ni umupasiteri,ariko aho mboneye urwandiko ndusanze Ku karere nahise nsaba Imana imbabazi. Aha,njye mbivuyemo.
Ahimana JMV
September 28, 2017 at 10:02
Ariko mumbwire kuko njye iby’iby’uyu mugore byaranyobeye.
Ese koko ni ugusenga nkuko abivuga cyangwa agira igiti. Numviseko yanavuye I bugande. Akigera mu Bugesera past ndimurwango yamuteje abantu ngo ntazemera ko amuyobora yaramutanze mu murimo, nyuma avamo nabi amusigamo. Abari I Bugesera tuzi uko past Gilibert na pastJean d’amour na directeur wa Compassion Nyamata bamurwanije, ariko bose bavuyemo nabi bamusigamo. Uwitwa Sebyenda twumvise ko nawe yamurwanije bikomeye none nawe ari mu manegeka kuko uburyo yavuye I shyorongi iyo Kigali itarwaza yagombaga kwirukanwa ariko niyo maherezo. Uwitwa Deo we ni birebire kuko yavuye Rubengera asigaye agenda abebera kubera yashatse kwambura ishuri Itorero ngo arihe ababikira afatanije nagatsiko kabakuru bake biramunanira aho ibye bigiriye ahagaragara ikimwaro gituma asaba kwimuka. Ariko nawe ibye si byiza nkurikije amakuru nunvise kuko mfite imiryango I Rubengera. Natitonda nawe azakurikira abamubanjirije. EPR ibe maso Deo ni kirimbuzi. Muzabaze past Tadeyo ibyo yamukoreye akiyobora GS Remera.
Alice
September 28, 2017 at 14:17
JMV we njye reka ngufashe. uyu munsi abantu bose bagerageje kurwa pasteur Albertine byagaragaye ko ntabyo bagezeho menya ariyo mpamvu nawe nta bwoba agira. uvuze Gilbert na jean Damour, ubu past Gilbert igipasteur cyaramunaniye ubu yavuyemo, Past Jean Damour nawe yakoze amabara uzababze abayazi bakubwire ubu nta n’umuntu numwe uzi iyo ari. Sebyenda we numvise ibye ubizi. Deo nawe kugeza uyu munsi n’iyo muhuye yubika umutwe n’ubwo akivuga ko pasteur Prezida amushyigikiye kdi koko byanashoboka. rero abantu nibatuze basenge. icyawe ntaho kijya Imana nishaka kubazamura nabo izabazamura, nibasenge kdi bizere ishyari barireke, uko bakomeza kumugirira ishyari ahubwo niko bamuzamura da! dore aho nibereye.
Naho i bugande uri kuvuga aba yagiye kwiga. yabayoboraga ataraminuza burundu noneho reka ayarangize ndebe ko hari aho bamucikira azabayobora bari mu mashyari yabo. Ishyari ni ribi erega
Ahimana JMV
September 28, 2017 at 19:54
Alice urambeshye ndabizi ko yavukiye I Bugande na bene wabo niyo baba na nyina naramubonye yambara nkabagande.
Hussen twagirimana
September 29, 2017 at 18:27
jmv na alice mumenyeko imbaraga za amadayimoni zibaho cg umuntu agakoresha imbaraga z’ibikomerezwa agasenya n’ibyiza abirora.
Emm
June 7, 2019 at 21:19
JMV niba unasenga ubanza uvangirwa vuba pe
Deo ameze neza ndetse ayoboye paroisse yambere mu Rda warangiza ukavuga kuriya ibye arabuzi menya ibyawe rwose kdi uhinduke
Harindintwari
September 28, 2017 at 06:14
Se ubwo igihe mwahereye mushimagiza uwo mupasiteri wanyu mugirango turabyumva. We nuriya mugore yazanye I Rubengera tuzabahagiza kugeza EPR ihazanye umugabo, nta bagore dushaka. Kubera iyo mpamvu ntituzongera no gutura ahubwo muzatubona I Gikondo Ku cyumweru tuje gushyigikira intwari yacu igiye kuba vice president Wa Kigali. Yajyaga abitubwira tukagirango arabeshya none batarigaya imvugo niyo ngiro arayimuhaye. Ahubwo se Albertine araba ameze ate mu nama igiye gusinyira Deo ngo abe vice president Wa Kigali! Niyihangane kuko azagaruka I Rubengera aje kumusimbura nkuko batarigaya yabyemereye ababikira. Ubwo icya mbere agikoze n’ibindi turategereje kuko ababikira biteguye gukura ubwatsi kandi barabishoboye.
Peter
September 28, 2017 at 14:30
Urambabeje wowe Harindintwari. ibyo ntacyo byabagezaho ahubwo uko mukomeza kumurwanya niko mumuha amahirwe buriya ni uko mutabizi. muzabaze abamurwanije aho yanyuze hose mwumve aho bari. soma hejuru ibyo ahimana JMV yanditse nanjya nabikubwira ibya pasteur Gilbert, pasteur Jean Damour, uwari directeur wa compassion i nyamata, past Sebyenda, na Deo wawe uvuga uzabibona ko nta mugisha uva mu rwango n’ishyari.
Ahubwo nimutuze musenge mwubake paroisse yanyu, mukore umurimo w’Imana nayo izabagororera naho nimuguma muri izo gahunda zanyu murasebye ahubwoooo
Habarurema
September 26, 2017 at 21:43
Nadine We, pasiteri Karamaga na Rutaganda na Elise bashyira mu gaciro. Twe tuganira nabo tuziko bishimira cyane ubutwari no gukunda Itorero nigihugu Albertine ari kugaragaza kuko n’inzego za Leta zirabyishimira uretse Ndayisaba ruswa yahumye amaso.
Harelimana
September 26, 2017 at 21:36
Ariko mwe mugera I bukuru mwamenya ibi Perezida ajya abisoma? Njye ngize umugisha wo kuvugana nawe nasabira Albertine igikombe. Kompansiyo yari yarabaye nkinkuru, none kubera strategies afite mu mibanire n’inzego zinyuranye, yaratuvuganiye yo kabyara, yishyura n’ayo agatsiko ka Fideli na Munyaneza kariye none twabonye kompansiyo abana bacu barafashwa, abandi babonye akazi nitorero risubizwa gaciro. Icyo twamubonyeho ni uko atareba inyungu ze nk’abamubanjirije.Imana izabimuhembere.
Uwanyirigira
September 26, 2017 at 04:00
Nyakubahwa Perezida wa EPR,niba ukunda Itorero koko, udafite amacakubili nkuko Deo atahwemye kubyigamba ko uzaruhuka Albertine atakiri I Rubengera, yari akwiye kugenerwa ishimwe kubwagaciro yasubije Itorero. Ibisambo yari amaze kubirwaza umutwe, abacitse ku icumu ntibari bagitotezwa ningirwa ba pasiteri bafatanije nababikira ngo bakirwana ishyaka rya Elifazi, gukorera mu mucyo byari bitangiye kuba umuco muri za paruwasi, Andereyana nawe yari amaze gucisha make doreko abandi yabashukishaga kubagurira imodoka ubundi si ukugabana imfashanyo zimfubyi bakavayo. Aha niho batangiriye urugamba rwo kumurwanya naho ubundi ntibazakujijishe ibibazo bifitwe nabatinyako ibyabo bijya ahagaragara. Uzabaze Elise ibyo abakuru bamugaragarije yabasuye. Bariniguye bagaragaza ubujura bwakozwe nabapasiteri na bamwe mu bakuru, ariko audit yasabye bayiburijemo. Uzabaze Rumenge wari wasabwe kuyikora uko yatotejwe kugeza nubu agitotezwa. Ahaaa!
Uwitije
September 25, 2017 at 10:00
Ariko aba bantu amatiku yabahumye amaso n’ibitekerezo pe. Bibwirako barusha inzego z’Itorero n’iza Leta kureba. Ubuse ahagarariye ibintu bingana iki haba Ku rwego rw’intara, Akarere n’igihugu. Aho twabereye ninde mupasiteri wigeze atumira ministri na guverineri bakaza I Rubengera uretse we. Mwabonye uturere yakoreyemo ukuntu abayobozi n’inzego zose zaje kumushyigikira. Mwabonye ukuntu imiryango inyuranye imwemera ahabaye amatora hose niwe batora twabigeze ryari.ni ishyari ribishe kuko kuwa5 ariwe wagiriwe icyizere cyo kwakira abaminisitiri batatu bari basuye Karongi ninde mubamubanjirije wagiriwe icyo cyizere. Ishyari rivanze n’ ingengabitekerezo.
Alice
September 25, 2017 at 09:25
Njye mfite ikintu kimwe nshimira Albertine ibindi ntibindeba. ishuri ryacu twubakiwe na world vision ryari rigiye gutangwa. ruswa zaratanzwe kugera no hejuru mu itorero ndetse no muri leta, abana bacu bagiye kubura aho biga. pasteur Deo ishuri yamaze kuritanga. aha niho naboneye ko Albertine azi ibyo akora yararwanye mpaka ishuri rigumye mu maboko y’itorero. ibyo mwavuga byose ubu ntacyo bimbwiye wabona abashakaga gutanga ishuri ari nabo babiri inyuma. kuki byo mutabyanditse se?
Sindikubwabo
September 25, 2017 at 09:21
Uyu munyamakuru nta kigenda rwose. wabona nawe baramuhaye akantu. none se yananiye perezida wa EPR gute? ibyo barabivuga nawe nk’umunyamakuru ukabyemera ukandika? kuki utabajije ku biro bya EPR se ngo wumve nabo icyo babivugaho? wabona nawe barakuguriye ngo wandike inkuru nk’izi z’inzangano gusa. Uzajye Bethany urebe inzoga zibamo. biriya ni ibigo by’ubucuruzi ntabwo ari ibiro. Presibitery ifite aho ikorerea kandi bafite gahunda yo kubaka ibiro byayo.
Ngabonzima Theoneste
September 24, 2017 at 17:23
Nanjye ndamushyigikiye cyane, aho kugira ngo bayiteze cyamunara bayikodesha bakishyura. Niba rwiyemezamirimo atanga milioni kdi mbere icyavuyemo ari ibihombo gusa, ikaba yarubatswe kdi ngo yunganire icyari region mu kubona amafaranga, njye ndumva nta cyaha kibirimo
Alexis
September 24, 2017 at 17:19
Ibyo nta kibazo mbibonamo. Ubu se Bethany i karongi ntabwo ari hotel ya EPR ukinjirayo ku marembo ntihanditse EPR, ko mutarabirega se? Amatiku yacu abanyarubengera ntaho atazuririra koko? Nta kibazo njye mbibonamo ikibazo cyabaye kera ubwo iyo myenda yose ya RRA yageragamo kdi Albertine ntiyari ahari none ubwo agiye kudufasha kwishyura induru ziravuze. Nzaba mbarirwa Rubengera yacu
Karuhije
September 24, 2017 at 16:33
Ahaaaa! Mwatuje ko tuziranye. Amatiku y’i Rubengera se ni aya none, hari aho atageze kandi mupfa inda! Twese turabizi nuko yababujije kwiba nkuko mwabimenyereye, ahubwo EPR ijye itwoherereza abagore nibura bo baragerageza naho abandi bazaga ari ibyingufu. Albertine nakomere Imana iramushyigikiye niyo mpamvu yabananiye.
Kamanzi Emille
September 24, 2017 at 15:48
Ariko mana wee!! I Rubengera murashimishije rwose!! Nonese nawe nkumunyamakuru uwakubwiye ko past Albertine yananiye perezida wa EPR ariwe boss mukuru ukabyemera koko?? Ni ryari wunvishe meya wasuzuguye Governor?? Rimwe na rimwe tujye dushishoza natwe nkabanyamakuru pe! Rimwe tugira uruhare mugusenya aho kubaka! Abahaburiye umugati mwihangane muzabona ahandi nimukiranuka mukareka amagambo namatiku kuko simuri kubaka muri gusenya itorero!!
Uwihanganye Paul
September 24, 2017 at 12:12
Ubundi twagiraga aba pasteri bitinya n’inzego za Leta ntizibizere, none twabonye umupasiteri muzima, utarakarabye amaraso, inzego za Leta zigirira icyizere bigeze aho natwe twumva dufite ishema, none abishwe n’ishyari ngo ari muri politike mwe se uwabibaha mwabyanga ko mwabibuze. Twarabamenye
Mukamana
September 24, 2017 at 11:46
Centre Ubucuti ni urwitwazo ko batavuga bethania se harimo nkeyankeya, si abakristo ba paroisse kibuye n’abandi bazicuruza, nuko badafite ingengabitekerezo nk’iyi Rubengera. Ahubwo Leta nitabare kuko paroisse Rubengera ifite abantu bamunzwe na virus y’amoko n’uturere, naho ibyubucuti bibyitwaza.
Muhawe
September 24, 2017 at 10:43
Ahubwo EPR turayishimira ko yaduhaye umupasteur ushyira mu gaciro, iyo adahagarara gishumba ngo yange ruswa, ishuri ntiryari ririwe tutabizi badushuka ngo ni inyungu za paroisse kandi bashyira bifu byabo. Uwaduha abandi nkawe batarebera akarengane. Albertine Imana ikongerere igihe I Rubengera, ahari abajura bacogora.
Ueiman
September 24, 2017 at 10:33
Ariko se ibi mubikurahe rwose banyarubengera mwakijijwe inzangano zababase. Mu zindi paroisse turashima Imana kubera uburyo adufasha gukemura ibibazo, iyo ahageze twumva ibyari bitugoye byose bikemutse, inzego zinyuranye ziramwifashisha none mwebwe mwavuze ko ari inzangano zabuzuye,nuko yaje atemera amanyanga yanyu, ahubwo twari twarabuze umunyakuri nkawe. muzabona ishyano mwa bajura mwe.
Uwase Nadine
September 23, 2017 at 17:36
Ariko Mana watabaye Rubengera ko mbona ubushobozi bwa EPR bwananiwa ariko se Albertine mwase yababereye ikiyobya bwenga koko ntimubona aho Rubengera igeze ariko se mwabuze un si mu pasteur wa musimbura ariko se ko EPR mugira inararibonye va pasteur Karamaga pasteur Rutaganda pasteur Elise nabandi mwafashije Pasteur Bataringaya mugatabara Intama mwaragijwe koko ko uriya mugore yatunaniye mukamuha indi mirimo akaba muri politique nubu pasitoro atabushoboye aho yanyuze hose ntimuzi uni yahasigaga koko ni mutabare rwose.
Uwineza Immaculee
September 25, 2017 at 16:23
Wowe wiyise Nadine ibyo uvuga ntubizi. Aho yanyuze twabibonye umunsi bamwimika aho uturere twombi Kamonyi na Bugesera abayobozi barutaga ubwinshi abayobozi bavuye Karongi. Mwumvise ubuhamya uwari Mayor wa Bugesera amushimira ko yakemuye ibibazo abandi bari baratinye, ndetse n’ubuyobozi bukamwifashisha mu kunga abantu, gutanga ibiganiro, gukemura ibibazo byo mu madini,ubuvugizi n’ibindi.
Icyo tumuziho ntarya iminwa avugisha ukuri, abanyamanyanga bikabarya. Jya ubanza umenye ureke gufpa kuvuga.
Jean Pierre
September 23, 2017 at 12:31
Hari umupasteur waje ngo afite mission yo kunaniza uriya mudamu ngo kuko Perezida uriho ubu muri EPR atamukunda, atoza agatsiko ka bamwe mu bakristo basesewe n’imungu y’amoko kuva EPR yatangira muri kibuye, amaze gutsindwa aragenda, aba batangaza ibi niwe n’ako gatsiko ke.
Manirakiza
September 28, 2017 at 14:36
Ntabyo azageraho rero nasubize amerwe mu isaho. ababigerageje bose se ubu icyo bakuyemo si icyimwaro no gucishwa bugufi? abakristo nabo babure gukorera umwami uzabahemba bagume biruke inyuma y’abo ba pasteur bashaka ubuyobozi, ariko se ko dufite presbytery 7 ubundi bose zabakwira. n’iyo Albertine yayibarekera n’ubundi bakongera bakarwana kuko ntizabakwira. Imana niyo yimika kdi niyo ikuraho, abo rero bari guta umwanya wabo bazacishwa bugufi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga
Byukusenge
September 23, 2017 at 09:25
karabaye! ibi byabayeho c? aya matorero ra?!?!
Jane
September 23, 2017 at 07:12
Mwatinze kuyandika twariyakiye, icyakubwira ibibazo dufite imbere mu rusengero duterwa n’uyu witwa umuyobozi!Mumbarize perezida w’Itorero niba Rubengera ntacyo ikibamariye ku buryo ipfa bayireba?
Twajamahoro
September 25, 2017 at 20:23
Ibibazo biri muri mwe mwemeye kuyoborwa buhumyi mugahinduka ibikoresho by’ingirwa ba pasiteri babanyamatiku buzuye ingengabitekerezo gusa. Albertine yaje yifashije atarambirije kuri izo ruswa n’amanyanga yanyu, mubonye imbehe zigiye kubama muti reka tumusebye agende twikomereze ubujura. Ishyamba ryari ahahoze tribune ntimwaririgishije, iryi gafumba se? Ibikoresho World vision yatanze ntibyatundwaga tureba Deo na Ishmael babirya. Turabazi nimutuze ibyo mwariye birahagije uretse ko nabyo muzabiruka. Sindagura ndagena
Munderere Alexandre
September 23, 2017 at 06:28
Ahaa! Ibyimicungire byo simbizi ariko bakoze amakosa, akabari mu busitani bw’itorero? Imbere y’urusengero? Kwimukira satani? Ahararaga abakozi b’Imana ubu harara maraya, aho abakene bafashirizwaga ubu ni stoke y’inzoga, ibiro bya pasiteri byo sinavuga! Ahaaa muzabazwa byinshi!!!!!
Maniraho Jean
September 25, 2017 at 20:29
Alexandre! Niba utazi ibyi Rubengera uzabanze ubaze. Ubucuti bwubatswe hagamijwe ubucuruzi kugirango havemo amafaranga yo gufasha region na za paroisse. Abararagamo bose barishyurirwaga ndetse na facture za IBM zigatangwa. Ntukabe impumyi nyabuna
Ayinkamiye
September 22, 2017 at 17:21
Yewe, iby’i Rubengera birayoberanye pe. Ndi umwe mu bagize komite icunga centre Ubucuti,njye icyo nibuka nuko Pasteur Albertine yari yabanje kubyanga,turahatiriza , yewe n’amafaranga avamo siwe uyacunga kuko hari komite ibishinzwe.
Josephine
September 23, 2017 at 02:56
Ongeraho ko n’inama nshingwabikorwa yabyize adahari ndabyibuka ko yari i bugande manweli niwe wabisobanuye bose bavugira rimwe bati aho kugirango itezwe cyamunara nimuyikodeshe vuba kandi muyihe umukirisitu Wa EPR kandi niko byagenze. Aba ni ba bandi bayihombeje bateza akavuyo. Bazashya