Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Gicumbi: Bavuga ko abakozi bake mu gusoroma icyayi bibateza igihombo nyamara inganda zahawe ubushobozi

Bamwe mu  banyamuryango  ba  Koperative COTHEVEM na COPTHE Mulindi  zihinga icyayi mu karere ka Gicumbi, barataka  igihombo baterwa no kuba  hari  icyayi  gisigara mu  mirima  kubera  kubura abasoromyi  bahagije.

Ni mu gihe  ubuyobozi bw’ikigo  cy’igihugu gishinzwe gutunganya ibyoherezwa mu mahanga NAEB, buvuga ko  iki kibazo  bwari buzi ko cyakemutse  kuko  bwahaye uruganda ubushobozi  n’ububasha bwo kugikura mu  nzira.

Uwimana Marie Ange umukonzi wa NAEB ushinzwe  gukurikirana ubwiza, umusaruro n’ubwinshi bw’icayi  agaruka kuri iki kibazo. Yagize  ati “hari amafaranga akatwa umuhinzi ngo yongere ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, abantu bafite ikibazo cy’ibura ry’abasoromyi bagakoze kuri ayo mafaranga. Ntabwo byumvikana ukuntu hakigaragara icyo kibazo kandi inganda zose zitunganya icyayi mu Rwanda zarahawe ubwo bushobozi.”

Nteziryayo Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’uruganda rwa Mulindi Tea Factory Company Limited n’abahinzi b’icyayi we avuga ko ikibazo gishingiye ku rubyiruko n’abagore banga akazi ko gusoroma icyayi.

Yagize ati “weakness dufite cyangwa ahantu hari igihombo ni urubyiruko n’abadamu n’abakobwa batari gushishikarira kuza  gusoroma icyayi. Ibyo akaba ari ibiteza ikibazo kuko uruganda rwa Mulindi ari rwo ruhemba amafaranga menshi. Abagabo basoroma turabafite ariko hari ahantu hari gap kubera abagore n’abakobwa ndetse n’urubyiruko batari kwitabira gusoroma icyayi. Umuntu uje gusoroma icyayi tumuha ibikoresho tukanamugaburira agahabwa n’agahimbazamusyi bidasize n’ubwiteganyirize.”

Aba bahinzi  bibumbiye muri Koperative COTHEVEM na COPTHE Mulindi mu karere  ka  Gicumbi, bavuga ko kutagira  abasoromyi  bahagije, ari imwe  mu nzitizi  yo kutagera  ku musaruro  bifuza.

Umuyobozi wa COPTHE Mulindi Ntabwoba  Elisée avuga ko bafite abasormyi b’icyayi bake ugereranyije n’ubuso bw’imirima bafite. Agira ati “umubare w’abasoromyi ntabwo ugeze ku gipimo twifuza harimo umubare muke ugereranyije n’ubuso bw’icyayi dufite. Twifuzaga ko wakwiyongera kugira ngo umusaruro ubushake gushira mu mirima. Byibura mu murima abasoromyi bakabaye basoroma inshuro  eshatu mu kwezi ariko ntibikunda,   ibi  bituma umuhinzi agwa  mu gihombo.”

Kabarira Jean Baptsite, Umuyobozi wa COTHEVEM we avuga ko bifuza abasoromyi ibihumbi bine biyongera ku bo bafite. Agira ati abasoromyi ni bake. Twebwe muri COTHEVEM  dukeneye abasoromyi ibihumbi bine biyongera ku bo dufite. Mu by’ukuri wongeyeho nabo COPTHE Mulindi ikeneye, twifuza abasoromyi bashya ibihumbi bitanu.”

Imirenge 11 mu karere ka Gicumbi niyo ihingwamo icyayi, abahinzi 5150 nibo bafitemo imirima. COTHEVEM  ifite abasoromyi 1200 naho COPTHE Mulindi ikagira 663 bose  bakaba 1883. Ni umubare  ukiri  agatonyanga mu Nyanja  dore  ko  byibuze    hakenewe abasoromyi 5000 babasha kumara icyayi cyose kiri mu mirima itandandukanye mu karere ka Gicumbi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities