Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COTHEVEM na COPTHE Mulindi zihinga icyayi mu karere ka Gicumbi, barataka igihombo baterwa no kuba hari icyayi gisigara mu mirima kubera kubura abasoromyi bahagije.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya ibyoherezwa mu mahanga NAEB, buvuga ko iki kibazo bwari buzi ko cyakemutse kuko bwahaye uruganda ubushobozi n’ububasha bwo kugikura mu nzira.
Uwimana Marie Ange umukonzi wa NAEB ushinzwe gukurikirana ubwiza, umusaruro n’ubwinshi bw’icayi agaruka kuri iki kibazo. Yagize ati “hari amafaranga akatwa umuhinzi ngo yongere ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, abantu bafite ikibazo cy’ibura ry’abasoromyi bagakoze kuri ayo mafaranga. Ntabwo byumvikana ukuntu hakigaragara icyo kibazo kandi inganda zose zitunganya icyayi mu Rwanda zarahawe ubwo bushobozi.”
Nteziryayo Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’uruganda rwa Mulindi Tea Factory Company Limited n’abahinzi b’icyayi we avuga ko ikibazo gishingiye ku rubyiruko n’abagore banga akazi ko gusoroma icyayi.
Yagize ati “weakness dufite cyangwa ahantu hari igihombo ni urubyiruko n’abadamu n’abakobwa batari gushishikarira kuza gusoroma icyayi. Ibyo akaba ari ibiteza ikibazo kuko uruganda rwa Mulindi ari rwo ruhemba amafaranga menshi. Abagabo basoroma turabafite ariko hari ahantu hari gap kubera abagore n’abakobwa ndetse n’urubyiruko batari kwitabira gusoroma icyayi. Umuntu uje gusoroma icyayi tumuha ibikoresho tukanamugaburira agahabwa n’agahimbazamusyi bidasize n’ubwiteganyirize.”
Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative COTHEVEM na COPTHE Mulindi mu karere ka Gicumbi, bavuga ko kutagira abasoromyi bahagije, ari imwe mu nzitizi yo kutagera ku musaruro bifuza.
Umuyobozi wa COPTHE Mulindi Ntabwoba Elisée avuga ko bafite abasormyi b’icyayi bake ugereranyije n’ubuso bw’imirima bafite. Agira ati “umubare w’abasoromyi ntabwo ugeze ku gipimo twifuza harimo umubare muke ugereranyije n’ubuso bw’icyayi dufite. Twifuzaga ko wakwiyongera kugira ngo umusaruro ubushake gushira mu mirima. Byibura mu murima abasoromyi bakabaye basoroma inshuro eshatu mu kwezi ariko ntibikunda, ibi bituma umuhinzi agwa mu gihombo.”
Kabarira Jean Baptsite, Umuyobozi wa COTHEVEM we avuga ko bifuza abasoromyi ibihumbi bine biyongera ku bo bafite. Agira ati “abasoromyi ni bake. Twebwe muri COTHEVEM dukeneye abasoromyi ibihumbi bine biyongera ku bo dufite. Mu by’ukuri wongeyeho nabo COPTHE Mulindi ikeneye, twifuza abasoromyi bashya ibihumbi bitanu.”
Imirenge 11 mu karere ka Gicumbi niyo ihingwamo icyayi, abahinzi 5150 nibo bafitemo imirima. COTHEVEM ifite abasoromyi 1200 naho COPTHE Mulindi ikagira 663 bose bakaba 1883. Ni umubare ukiri agatonyanga mu Nyanja dore ko byibuze hakenewe abasoromyi 5000 babasha kumara icyayi cyose kiri mu mirima itandandukanye mu karere ka Gicumbi.
Munezero Jeanne d’Arc
