Minisitiri w’Intebe mushya Dr Ngirente Edouard yavukiye i Mbirima na Matovu, mu murenge wa Coko mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa 22 Gashyantare 1973; arubatse afite umugore n’abana babiri.
Dr Ngirente yize amashuri abanza i Rwahi, amashuri yisumbuye ayigira mu rwunge rw’amashuri rwa Byumba mu mibare n’ubugenge, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yiga amasomo ajyanye n’ubukungu.
Nyuma yakomereje mu Bubiligi aho yakuye impamabushobozi ebyiri zo ku rwego rwa Master’s mu bukungu no mu ibarurishamibare, anahakura impamyabushobozi y’ikirenga (PhD).
Yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuhinzi kugeza mu 2009, mu 2009 kugeza 2011 yari umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ashinzwe ibijyanye n’ubukungu.
Muri Werurwe 2011 Inama y’abaminisitiri yamwemereye guhagarika akazi mu guhee kitazwi ahita ajya gukora muri Banki y’isi, aba umujyanama mu by’ubukungu, nyuma azamurwa mu ntera agira Umujyanama Mukuru mu by’ubukungu ashinzwe ibihugu bisaga 20 byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo.
Ku wa 30 Kanama 2017 nibwo yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda muri manda ya Perezida wa Repubulika 2017-2024.
Panorama