Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Hand sanitizers” zicururizwa ku zuba zaba zirakemangwa ubuziranenge

Bamwe mu bakoresha imiti isukura intoki izwi nka “hand sanitizers” barakemanga ubuziranenge bw’imwe muri iyi miti  icururizwa ku zuba bagakeka ko ishobora kubagiraho ingaruka.

Ku nkengero z’imihanda, imbere y’inzu z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, ni hamwe mu ho usanga abacuruza imiti yagewe gusukura intoki izwi nka “Hand Sanitisers”.

Iyi miti yarushijeho gukwira mu gihugu kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda kuko ikoreshwa nka bumwe mu buryo bwirinda ikwirakira ryacyo.

Nyamara bamwe mu bakoresha iyi miti bashidikanye ubuziranenge bw’imwe muri yo cyane cyane imara igihe kinini ku zuba.

Nk’uko tubikesha RBA, ku ruhande rw’abacururiza izi “hand sanitizers” abacururiza mu maguriro azwi bavuga ko bazibika. Icyakora abazicururiza hanze bo bavuga ko bagerageza kuzihungisha izuba.

Dr Abias Maniragaba impuguguke mu by’ubutabire avuga ko iyo umuti nka hand sanitizer ubitswe ku zuba uba utagifite ubushobozi bwo kwica mikorobe ukaba wanateza ibibazo uwukoresheje.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA), Dr Karangwa Charles, avuga ko nta wemerewe gucururiza uyu muti wica mikorobe ku zuba, akavuga ko harimo harebwa uburyo imiti nk’iyi yacuruzwa n’ababihugukiwe.

Iki kigo kivuga ko kirimo gukora ibarura ry’inganda zemerewe gukora hand sanitizer mu Rwanda. Nyuma yaho ngo hazakurikiranwa ko iyi miti icuruzwa , ikazacuruzwa n’ababifitiye uruhushya.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities