Bamwe mu bakoresha imiti isukura intoki izwi nka “hand sanitizers” barakemanga ubuziranenge bw’imwe muri iyi miti icururizwa ku zuba bagakeka ko ishobora kubagiraho ingaruka.
Ku nkengero z’imihanda, imbere y’inzu z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, ni hamwe mu ho usanga abacuruza imiti yagewe gusukura intoki izwi nka “Hand Sanitisers”.
Iyi miti yarushijeho gukwira mu gihugu kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda kuko ikoreshwa nka bumwe mu buryo bwirinda ikwirakira ryacyo.
Nyamara bamwe mu bakoresha iyi miti bashidikanye ubuziranenge bw’imwe muri yo cyane cyane imara igihe kinini ku zuba.
Nk’uko tubikesha RBA, ku ruhande rw’abacururiza izi “hand sanitizers” abacururiza mu maguriro azwi bavuga ko bazibika. Icyakora abazicururiza hanze bo bavuga ko bagerageza kuzihungisha izuba.
Dr Abias Maniragaba impuguguke mu by’ubutabire avuga ko iyo umuti nka hand sanitizer ubitswe ku zuba uba utagifite ubushobozi bwo kwica mikorobe ukaba wanateza ibibazo uwukoresheje.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA), Dr Karangwa Charles, avuga ko nta wemerewe gucururiza uyu muti wica mikorobe ku zuba, akavuga ko harimo harebwa uburyo imiti nk’iyi yacuruzwa n’ababihugukiwe.
Iki kigo kivuga ko kirimo gukora ibarura ry’inganda zemerewe gukora hand sanitizer mu Rwanda. Nyuma yaho ngo hazakurikiranwa ko iyi miti icuruzwa , ikazacuruzwa n’ababifitiye uruhushya.
Ubwanditsi
