Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Haracyari ibibazo bitarakemuka ngo abana bafite ubumuga babone uburezi bwuzuye

Kubera uburezi budaheza, amashuri menshi usangamo abana bafite ubumuga bigana n’abandi. Hifuzwa ko mu rwego rwo kwirinda kuvangura abana, abarimu bose bakwiye kwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo bafashe abana batumva kandi ntibavuge, kuko na bo bakeneye kwiga nk’abandi.

Ibi byagarutsweho ku wa 3 Ukuboza 2020, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, aho Impuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), ishima ko hari intambwe yatewe mu burezi budaheza ariko abana bafite ubumuga batagira amahirwe yo kubona uburezi uko bikwiye kandi nta mashuri yihariye abana bafite ubumuga bakwigaho, kugira ngo bafashwe ku buryo bwihariye.

Safari William, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri NUDOR, avuga ko bafasha abana kubona ubuvuzi, bakabatera inkunga kugira ngo bashobore kwitabira uburezi nk’abandi.

Ati: “Hari igihe umwana ashobora kuba afite ubumuga bukomeye cyane bwatuma atabasha kujya ku ishuri risanzwe, aho turamufasha, ukeneye igare n’ukeneye kujya kwa muganga. Hanyuma ufite ubukene bukabije utashobora kubona impuzankano y’ishuri, utashobora kwibonera inkweto, ibikoresho by’ishuri na we tukamufasha akajya ku ishuri”.

Safari William, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri NUDOR

Agaragaza ko hari ibibazo bikomeye byatuma uburezi kuri bose butagerwaho nko kuba hataboneka umwarimu w’inyongera umenyereye inyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona, ururimi rw’amarenga no kubona uwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari mu ishuri.

Agira ati “Nibura ishuri rigiye rigira abarimu bazi ururimi rwa marenga byafasha na bamwe batavuga ntibanumve. Abigira umwuga w’ubwarimu barangiza kwiga ariko bakarangiza badashoboye kwiga nibura ururimi rw’amarenga.”

Akomeza agira ati: “Kugira ngo uburezi bugerweho, hakenewe umwarimu ku kigo bibaye byiza yaba kuri buri shuri, akaba ashinzwe gufasha umwarimu kugira ngo ba bana bafite ubumuga babone uburezi”.

Avuga ko hari ibindi bibazo bakorera ubuvugizi ku Kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) na Minisiteri y’Uburezi, aho basaba ko ibizamini bikorwa byaba ari ibyorohereza abafite ubumuga hanyuma hagakemurwa n’ikibazo k’inyandiko z’abantu bafite ubumuga zitakigezweho.

Avuga ko muri gahunda y’uburezi NUDOR yashoboye gukorana n’ibigo bitandatu ku buryo abana bafite ubumuga bashobora kujya ku ishuri.

Ati: “Ibibaho turabimanura, ubwiherero tukabukora. Ibyo nibura twashoboye kubikora kuri ibyo bigo bitandatu by’amashuri mu turere dutanu ariko kubigeza ahandi ni irindi hurizo rikomeye cyane”.

Yongeraho ko abana 90 ku ijana batumva batanavuga, bavukira mu miryango y’ababyeyi badafite ubumuga akibaza ururimi umwana aziga urwo ari rwo.

Nteziryayo Jean Pierre, Umukozi wa HVP Gatagara ishami rya Gikondo, ashima ko Leta yumva ibibazo by’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ku buryo kugeza ubu harimo gutegurwa integanyanyigisho y’aba bafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko akavuga ko imibare y’abana bajya muri serivisi z’ubuvuzi, umubare w’abafite ubumuga bwo mu mutwe wiyongera cyane.

Akomeza avuga ati: “Imbogamizi zihari kugeza ubu, ni uko nta shuri ryihariye ry’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko bafite ubushobozi buke bwo kwirwanaho, tugasaba REB guhuza uburezi bw’abafite ubumuga”.

Gikwerere Hope, Umuyobozi w’ishuri rya G.S Burema riherereye mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, yabwiye Imvaho Nshya ko ababyeyi bamaze kumenya uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ko kandi bafite uburenganzira bwo kwiga.

Avuga ko mu kigo ayobora harimo abana 98 bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye. Ati “imbogamizi bafite, ni iz’uko nta mwarimu uhoraho uzi ururimi rw’amarenga dufite ku buryo yafasha abana bagashobora kwiga nta nkomyi.”

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, bafashwa uhereye ku mbago ku bafite ubumuga bw’ingingo, ukageza ku nyandiko zihariye z’abafite ubumuga, ariko usanga uburezi bukwiye ku bafite ubumuga butaragerwaho, ariko hakuweho inzitizi zituma batabugeraho, nta cyabuza ko na bo bagira uburenganzira busesuye bwo kwiga nk’abandi bana.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Prosper

    December 4, 2020 at 11:07

    hakwiye ubuvugizi kuko kubangamirwa n’isi wararemye kuriya nugupfa kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities