Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko uko umubare w’abanduye Coronaviurs ukomeza kwiyongera ari na ko bagiye kujya babavurira mu rugo kuko uburyo bwo kubitaho bugabanyuka ku buryo abarembye cyangwa abitaba Imana na bo bashobora kwiyongera.
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, Ubwo yaganiraga na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yavuze ko mu mavuriro abarwayi batangiye kuba benshi ku buryo biri kuba ngombwa ko hari abasabwa kurwarira mu rugo, kugira ngo amavuriro abashe kwita neza ku barembye kurusha abandi.
Yagize ati “Twatangiye kubasaba ko abatarembye cyane, abadafite ibimenyetso bujuje bimwe mu bisabwa bashobora kuguma mu rugo. Hari abantu baba badafite izindi ndwara wenda ngo abe yarembera mu rugo, hari umuntu uba ufite ahantu ashobora kujya agafata icyumba akarwariramo atagiye kwanduza abaturanyi cyangwa abandi. Abo turi kubemerera kuba baguma mu rugo bagakurikiranwa n’abaganga bacu bareba niba nta bimenyetso.”
“Ni uburyo bushya twatangiye bwo kuvurira mu rugo, ni nabwo tugiye gushyiramo ingufu cyane. Amavuriro manini twavuriragamo Coronavirus turaza kuyaharira abantu barwaye koko bafite ibimenyetso bityo no kubitaho biraza kutworohera kurushaho.”
abanyarwanda nibadafata ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.
Dr Nsanzimana yavuze ko abanyarwanda nibadafata ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ibintu bishobora kuba bibi kurushaho kuko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus, bivuze ko n’igiciro cyo kubitaho kigenda kizamuka harimo ubuvuzi bahabwa, amafunguro n’ibindi.
Ati “Urumva abantu magana abiri kubashyira ahantu ugira ibyo ubatangaho byinshi ndetse n’ibyo ubagaburira byazamuraga n’igiciro cy’ubuvuzi, ibyo nabyo turasa n’abari kugenda tubihindura gato, biraza gufasha mu buryo duhangana n’icyorezo.
Abarwayi bashya bakomeje kugaragara bari kuboneka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abakoreraga mu masoko aherutse gufungwa arimo irya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana Nyabugogo.”
Dr Nsanzimana yavuze ko icyatumye abo bantu bandura ku bwinshi ari uko bari barateshutse ku ngamba zo kwirinda zirimo guhana intera.
Yavuze ko gutezuka ku ngamba zo kwirinda, bisobanuye ko icyorezo kirushaho kwiyongera, ubushobozi bwo kwita ku barwayi bukagabanyuka abarembye n’abitaba Imana nabo bakiyongera.
Ati “Uko imibare izamuka bisobanuye ko n’abaremba nabo bazamuka kuko abo bantu barataha, bahura na wa wundi wari ufite ubundi burwayi. Abarwayi benshi bivuze ko n’abarembye baza kuzamuka ndetse hashobora no kwitaba Imana benshi. Ntabwo ari ikintu cyiza.”
Dr Nsanzimana akomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rugifite ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi ba Coronavirus. Yavuze ko hari no guhugurwa abaganga benshi kugira ngo babashe kwita ku barwayi ba Coronavirus byatumye hafungurwa laboratwari nshya ipima coronavirus mu bitaro bya Ruhengeri no mu bitaro bya Kibagabaga, ndetse no gutangiza uburyo bwo gupima bwihuta buzwi nka Antigen Rapid Test aho umuntu ashobora kubona igisubizo mu minota iri munsi ya 30.
Inzego zose zisaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda kwandura COVID-19 kugira ngo imibare y’abandura n’abo ihitana igabanuke bakomeza gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda, abantu 3089 bamaze kuyandura, abamaze gukira ni 1755 barimo umwe wasezerewe mu bitaro ku wa 23 Kanama 2020. Ibipimo bimaze gufatwa bigera ku 368,244.
Munezero Jeanne d’Arc
