Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hasabwe ko inyigo y’umuhanda Cyamutara-Rwesero_Gasange yihutishwa

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Gatete Claver ko inyigo y’ikorwa ry’umuhanda Cyamutara- Rwesero- Gasange yihutishwa ikarangira vuba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 21 Ukuboza 2020, nyuma yo kugeza ku banyarwanda uko igihugu gihagaze no kugirana ikiganiro n’itangazamakuru.  

Mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’abaturage, uwitwa Umuraza Aimé Christine wo mu murenge wa Byumba mu ntara y’Amajyaruguru, yatanze icyifuzo cy’uko umuhanda Cyamutara-Rwesero-Gasange wakorwa kugira ngo ibikorwa by’ubukerarugendo birimo n’Ikiyaga cya Muhazi, bibe byatera imbere.

Minisitiri w’ibikorwa-remezo Amb Gatete Claver, ubwo yabazwaga n’Umukuru w’Igihugu kuri icyo kibazo, yasubije ko hagiye gukorwa inyigo y’uwo muhanda kugira ngo hazarebwe uko uzakorwa.

Perezida akaba yasabye Minisitiri Gatete kwihutisha iyo nyigo. Ati “Inyigo zikorwe bive mu nzira, ibintu bye guhera mu nyigo.”

Minisitiri Gatete yasezeranyije ko ibyo bigiye gukorwa vuba, inyigo ikarangira. Hakaba hagiye gushakishwa n’amafaranga kugira ngo uwo muhanda ukorwe.

Muri Gicumbi, umuhanda uva Base kugera Gicumbi wararangiye nk’uko byemezwa na Minisitiri w’ibikorwa remezo hakaba hasigaye ngo akantu gatoya.  

Amb Gatete akaba yemeje kandi ko hazakorwa n’imihanda yo mu mujyi ingana n’ibirometero 51. Na ho uvuye Rukomo kugera Nyagatare n’ibirometero 73, ikorwa ry’iyo mihanda rikaba rigeze kuri 70% ndetse hitezwe ko bizarangirira igihe.

Minisitiri yavuze ko umwaka utaha 2021 mu kwezi kwa kane, ibyo bikorwa by’uwo muhanda byazaba byarangiye.

Uwimana Donatha

2 Comments

2 Comments

  1. Ndacyayisenga Nehemiah

    March 29, 2022 at 05:03

    Ubuvugizi umuhanda cyamutara Rwesero gasange ukorwe

  2. Ndacyayisenga Nehemiah

    March 29, 2022 at 04:59

    Umva mudukorere ubuvugi umuhabda wa Rwesero gasange ukorwe ibinu bijye biva munyigo bikorwe umuhabda ni nyakubahwa ya waWu duhaye none ko udakorwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities