Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hatangiye imyiteguro yo gushyira ahagaragara abasambanya abana -Ubushinjacyaha

Havugiyaremye Aimable, Umushinjacyaha Mukuru (Ifoto/Donatha U.)

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Havugiyaremye Aimable  yatangaje ko hatangiye imyiteguro yo kuba hashyirwa ahagaragara amazina y’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana.

My kiganiro n’Itangazamakuru, ku wa 23 Ugushyingo 2020, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yasobanuye aho imyiteguro y’icyo gikorwa igeze.

Havugiyaremye yavuze ko hari gukusanywa imibare y’abakatiwe burundu bakoze icyaha cyo gusambanya abana.

Ati: “Turimo gukusanya imibare y’abakatiwe burundu, tunitegura mu rwego rw’ikoranabuhanga. Tunabiganira n’izindi  nzego kugira ngo igihe nikigera, ayo mazina abe yagaragazwa.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kiganirwaho n’inzego zitandukanye.

Aho yavuze ko abadepite bavuga bati niba hajyaho andi mategeko ku buryo amazina y’abasambanya abana yajya atangazwa, iki kikaba ari ikibazo kikiganirwaho n’inzego zitandukanye.

Ati: “Ikibazo kijyanye no gutangaza amazina kizajyana n’amategeko mashya nkuko abadepite bamaze iminsi babiganira.”

Avuga ko ingamba, inzego zose zirimo kuzifata bigatuma ibibazo bishobora gukemuka, bigakumirwa no kureba impamvu yabyo kugira ngo abantu bashobore kubikemura.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 kitarenze imyaka 25.

Gusambanya umwana, iyo byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko igihano kiba igifungo cya burundu.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities