Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Havugiyaremye Aimable yatangaje ko hatangiye imyiteguro yo kuba hashyirwa ahagaragara amazina y’abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana.
My kiganiro n’Itangazamakuru, ku wa 23 Ugushyingo 2020, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yasobanuye aho imyiteguro y’icyo gikorwa igeze.
Havugiyaremye yavuze ko hari gukusanywa imibare y’abakatiwe burundu bakoze icyaha cyo gusambanya abana.
Ati: “Turimo gukusanya imibare y’abakatiwe burundu, tunitegura mu rwego rw’ikoranabuhanga. Tunabiganira n’izindi nzego kugira ngo igihe nikigera, ayo mazina abe yagaragazwa.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko iki kibazo kimaze iminsi kiganirwaho n’inzego zitandukanye.
Aho yavuze ko abadepite bavuga bati niba hajyaho andi mategeko ku buryo amazina y’abasambanya abana yajya atangazwa, iki kikaba ari ikibazo kikiganirwaho n’inzego zitandukanye.
Ati: “Ikibazo kijyanye no gutangaza amazina kizajyana n’amategeko mashya nkuko abadepite bamaze iminsi babiganira.”
Avuga ko ingamba, inzego zose zirimo kuzifata bigatuma ibibazo bishobora gukemuka, bigakumirwa no kureba impamvu yabyo kugira ngo abantu bashobore kubikemura.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 kitarenze imyaka 25.
Gusambanya umwana, iyo byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko igihano kiba igifungo cya burundu.
Uwimana Donatha
